Brig. Gen. Rwigema Wilson, uhagarariye inkeragutabara mu ntara y’iburengerazuba yakwennye umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR n’itsinda ry’abacanshuro b’abanyarumaniya bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda, bikarangira bamwe M23 ibafashe mpiri.
Ibi Brig. Gen. Rwigema yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Werurwe 2025 ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano n’ubumwe n’ubudaheranwa, ku baturage bari bitabiriye uruzinduko rwa Guverineri w’intara y’iburengerazuba, mu karere ka Rutsiro, mu mirenge ya Kigeyo, Kivumu na Nyabirasi.
Ati “Muribuka mu gihe cyashize abajenosideri n’abo bakorana bavuga ngo bafite acanshuro b’abazungu hakurya aha muri (RDC), abo bafatanya barimo n’ingabo z’uburundi, ariko abumvaga ko abazungu ari nk’ibigirwamana bababonye bikoreye amaboko ntabwo bakibarizwa hafi aha, basubijwe iwabo. Abanda barimo abaturanyi bacu basabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside barikenya, kuko ibyo bifuriza abandi bizabageraho cyangwa birabageraho.”
Ahamya kandi ko mu ngengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bazakuramo.
Ati “Nta kintu bazageraho muri iyo ngengabitekerezo nk’uko Congo ibikora ikica abaturage bayo, mu ngaruka z’abaturanyi babi twahuye nazo, harimo kuba ubwo barwanaga mu gufata umujyi wa Goma, akarere ka Rubavu kaguwemo n’ibisasu byica abaturage bacu abanda barakomereka n’ibikorwaremezo barabyangirije.”
Akomeza agira ati “Ryaba ari ishyano uyu munsi tugifite abantu bagifite iyo mitekerereze, ndagira ngo mbahwiture dufashe Igihugu natwe twifasha, tubungabunge umutekano w’Igihugu cyacu ari nako duhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, uwumva yaramusabitse yayipfana. Abayitsimbarayeho bumve ko umugambi wabo utazongera ukundi basubize amerwe mu isaho, kuko umutekano tuwukomeyeho.”
Brig. Gen. Rwigema yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kwirinda ingaruka mbi, zaturuka ku baturanyi babi zikagera ku Banyarwanda, mu kubasaba ko abafite ababo mu mashyamba ya Congo bagaruka kujya babatangaho amakuru bakabanza kujya kugororwa bakabona gusubizwa mu buzima busanzwe.
Yabibukije kandi ko nta muryango ubura ikigoryi, mu buryo bwo kurushaho kubereka ko bakwiye kwitandukanya n’ikibi, kuko uwo bazasanga yarahishiriye uwavuye muri FDLR na Wazalendo azagirwa umufatanyacyaha kandi nawe akabiryozwa.
Muri ibi biganiro kandi Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yongeye kwibutsa abaturage ko FDLR na Wazalendo harimo bamwe mu bambari babo binjiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwo imirwano kuri M23 yo gufata imijyi Goma na Bukavu yari irimbanyije.



