Gen. David Sejusa wahoze ayobora ubutasi bwa Uganda avuga ko ubusahuzi biri mu bikorwa biba bigize intambara, bityo nta cyaha kirimo kuba igisirikare kibikora.
Ibi yabivuze mu rwego rwo kugaragaza icyo atekereza ku birego byahamye igisirikare cya Uganda (UPDF) ko mu myaka ya za 2000 bibye busahuzi imitungo kamere muri Republika Iharanira Denukarasi ya Congo. Urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko mpuzamahanga (ICC) mu 2005 rwanzuye ko UPDF ihamwa n’ibyaha kandi ko igomba kwishyura Uganda impozamarira ya miliyari 10 z’amadolari ya Amerika nk’igihano kuri ibyo byaha. Gusa, Umushinjacyaha wa Repubulika wa Uganda, William Byaruhanga aherutse guhishurira inteko Ishinga Amategeko ko Congo yishuza Uganda Miliyari 23 z’Amadolari. Gen. Tinyefuza nk’uko bakunze kumwita kuwa 19 Mutarama nk’uko Chimpreports ibitangaza, avuga ko ibyo nta byaha birimo kuko ngo gusahura (looting) mu gihe cy’akaduruvayo cyangwa intambara ari ibintu bisanzwe. Ati ” Ubusahuzi bwatangiranye n’intambara ubwayo. No mu bihe bya Bibiliya byarabaye. Gusahura biri mu bigize intambara. Si ukuvuga ko nanjye mbyemera ariko ni kimwe mu bintu bibi biba ahari ubushyamirane bw’abitwaje intwaro. Amategeko yagerageje kubikura ariko byarananiranye.” Gen. Sejusa yari umujyanama wa Perezida Museveni ku bibazo bya Congo kuva mu 1996 kugeza mu 2003. Yagarutse ku zindi ntambara zagiye zigaragaramo ubusahuzi. Ati ” Nyuma y’aho Napoleon aboneye insinzi i Venice mu 1798, yibye ibyari iby’agaciro mu mujyi.” Uganda muri iki gihe ihanganye n’ikibazo cyo kwishyura akayabo yaciwe na ICC. Abategetsi b’impande zombi bakomeje kugirana ibiganiro ku buryo iri deni ryakwishyurwa. Ni ingingo yakuruye imyigaragambyo abaturage basaba ko Uganda idakwiriye koroherezwa na gake mu kwishyura ayo mafaranga. Mu 1999 nibwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagejeje ikirego muri CIJ ishinja u Rwanda, u Burundi na Uganda icyaha cy’ubushotoranyi no gusahura umutungo wayo, isaba impozamarira. Mu 2001 ariko, Guverinoma ya Congo yamenyesheje urukiko ko ihagaritse gukurikirana u Burundi n’u Rwanda, gusa ivuga ko ishobora kuzabyura dosiye igihe yazabishakira mu gihe kiri imbere, bituma izi dosiye 2 zivanwa mu zigomba gukurikiranwa kuwa 30 Mutarama 2001, hasigara dosiye ya Uganda.


