Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo kwirukana Jenifer Bamuturaki usanzwe ari Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Uganda Airlines, nyuma y’inama yabereye mu ngoro ya perezida muri Nzeri 2025 yasuzumye ikibazo cy’imiyoborere idahwitse, ibyemezo byo kugura indege bivuguruzanya ndetse n’igihombo cy’amafaranga muri iki kigo cya leta.
Iki cyemezo, cyamaze kumenyeshwa abakozi ba Uganda Airlines, kije mu gihe Ubuyobozi bushinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi ya Uganda (CID) hamwe n’Ishami rya Leta rishinzwe Kurwanya Ruswa bakajije umurego mu iperereza ku ikoreshwa nabi ry’umwanya we, kunyereza amafaranga no guhimba amakonte bivugwa mu bayobozi ba kompanyi y’indege.
Muri email yakwirakwijwe mu bakozi kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita, Bamuturaki yamenyesheje abakozi ko inama y’ubutegetsi ya Uganda Airlines vuba igiye gushyira ku isoko umwanya w’umuyobozi mukuru (CEO), ikimenyetso cyerekana ko agiye kuvanwa muri uyu mwanya.
Bamuturaki yagize ati: “Inama y’Ubutegetsi igiye gushyira ku isoko umwanya w’umuyobozi mukuru, kandi mwese murashishikarizwa gusaba niba mwujuje ibyangombwa bisabwa.”
Nk’uko amakuru aturuka muri guverinoma no muri iyi sosiyete y’indege abitangaza, ngo icyemezo cyafatiwe mu nama yabereye mu muhezo mu ngoro y’umukuru w’igihugu muri Nzeri 2025, yahamagajwe na perezida kandi yitabirwa n’Inama y’Ubutegetsi ya Uganda Airlines n’ubuyobozi bukuru.
Iyi nama yasuzumye urukurikirane rw’ibibazo bitakemutse, birimo ibyemezo byo gutanga amasoko yo kugura indege atavugwaho rumwe, kunyereza amafaranga, gukomeza kuburirwa n’ubugenzuzi, ndetse no kuba polisi yari ikomeje kugaragaza ubushake bwo gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga muri iyi sosiyete y’indege.
Muri iyo nama nk’uko bitangazwa na Chimpreports, Perezida Museveni yasabye Bamuturaki gusohoka mu nama.
Bivugwa ko Museveni yamwutse inabi agira ati: “Genda, sinshaka kukubona.”
Mbere y’uko Bamuturaki agenda, yongeyeho ati: “Genda, genda.”
Amakuru aturuka mu bari muri iyi nama avuga ko Perezida atishimiye ibisobanuro byatanzwe n’ubuyobozi ndetse anasobanura neza ko icyizere yari afitiye umuyobozi mukuru cyarangiye.
Nubwo nta gikorwa Museveni yakoze ako kanya, abayobozi bavuga ko iyi nama yashyize iherezo kuri manda ya Bamuturaki, bigatuma hasuzumwa ndetse n’uko hakorwa impinduka mu buyobozi bwa Uganda Airlines.
Nyuma Museveni yanze kwemera ko Bamuturaki yongerwa igihe, ashishikariza inama y’ubutegetsi gushyira ku isoko umwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines.


