Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasabiye Général Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.
Bunyoni watawe muri yombi muri Mata uyu mwaka amaze iminsi aburanishwa mu mizi ku byaha icyenda akurikiranweho, birimo n’icyo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Ni ibyaha uyu mugabo wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi yaburanye ahakana.
Usibye gusabira uyu mugabo gufungwa burundu, ubushinjacyaha bwanasabiye igifungo cy’imyaka 30 abandi bantu batandatu bareganwa na we.
Aba barimo Colonel Désiré Uwamahoro wahoze akuriye Brigade y’Ingabo z’u Burundi ishinzwe guhosha imvururu, cyo kimwe na Colonel Samuel Destiné Bapfumukeko wahoze ari umuyobozi mu rwego rushinzwe ubutasi mu Burundi (SNR).
Barimo kandi abashoferi babiri ba Bunyoni, uwahoze ari ingénieur w’inyubako ze cyo kimwe n’umukuru w’Umurenge wa Mubone wo mu ntara ya Bujumbura yafatiwemo ubwo yatabwaga muri yombi.


