Genocide:Hari abatangabuhamya barimo uwo Twahirwa yasambanyije ku gahato akamuvuna ukuboko

Abatangabuhamya benshi batanze ubuhamya, kuri Séraphin Twahirwa ukekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umwe mu bagore bamubonye afata abagore ku ngufu akanara umuntu.

Abatangabuhamya babivuze ku wa kane, tariki ya 19 Ukwakira mu rubanza rukomeje kuburanishwa Twahirwa na Pierre Basabose ku byaha bashinzwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umugore wari mu batangabuhamya yerekanye ko icyo gihe yari afite imyaka 18. Yavuze ko yari azi Twahirwa nk’umuyobozi wa Interahamwe akaba yari anatunze ibendera rya MRND iwe.Umutangabuhamya yavuze ko Interahamwe yitwa Munyakazi, woherejwe na Twahirwa, yamusambanyije ku gahato mu gihe cya Jenoside. Yagaragaje kandi ko Twahirwa yashishikarije Interahamwe gufata ku ngufu abagore b’abatutsi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yiboneye ubwe imwe mu nzu z’abaturanyi yatwitswe n’uyu mugabo akoresheje amapine abitegetswe na Twahirwa.Ikindi ngo n’uko yabonye arasa umugore w’urwo rugo akoresheje pistol.Yavuze ko Interahamwe zari zaratojwe kandi zitwaje intwaro ziyobowe na Twahirwa, zishe nyina na barumuna be.

Undi mutangabuhamya w’imyaka 61, wari ufite iduka n’akabari i Gatenga mu gihe cya Jenoside yavuze ko yumvise abantu bavuga ko Twahirwa yari umuyobozi w’interahamwe. Muri Gashyantare 1994, inzu ye yashenywe n’interahamwe, kandi Twahirwa yari mu itsinda ryari ribarangaje imbere.

Yavuze kandi ko, mbere ya Jenoside, yiboneye Interahamwe zerekeza mu rugo rwa Twahirwa, aho barimo kwitegura kugaba ibitero ku ngo z’Abatutsi n’abantu batavuga rumwe na leta. Muri kiriya gihe, ibendera rya MRND ryerekanwe ku nzu ya Twahirwa.

Yongeyeho ko Twahirwa kandi yamusambanyije ku ngufu ubwo yari avuye mu misa amuvuna ukuboko.

Basabose na Twahirwa, bombi bakurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibyaha by’intambara. Twahirwa arashinjwa kandi gufata ku ngufu.bombi bahakanye ibyaha byose baregwa.

Kuri ubu urubanza rurakomeje, kuva rutangiye ku ya 9 Ukwakira bikaba biteganijwe ko ruzakomeza kugeza ku ya 8 Ukuboza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *