shutterstock_1349712146-min.2305011223550

Ghana: Abimukira boherejwe na Amerika bahise bafungwa

Igihugu cya Ghana kiravugwaho gufunga bamwe mu bimukira giherutse kwakira boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu bajyanye leta y’iki gihugu mu nkiko.

Umunyamategeko Oliver-Barker Vormawor, wunganira abantu 11 bafungiwe muri Ghana nyuma yo koherezwa bavuye muri Amerika, yabwiye BBC ko bareze leta y’icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Uyu munyamategeko avuga ko abirukanwe batarenze ku itegeko na rimwe rya Ghana, ndetse ko kubera iyo mpamvu ifungwa ryabo mu kigo cya gisirikare rinyuranyije n’amategeko.

Yongeyeho ko ashaka ko leta ya Ghana igeza iryo tsinda mu rukiko, ndetse igasobanura impamvu bafunzwe.

Igihugu cya Ghana ni kimwe mu bihugu bya Afurika, birimo n’u Rwanda na Sudani y’Epfo, byemeye kwakira abimukira birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera kuhaba bibyuranyije n’amategeko ariko cyemera kwakira abakomoka muri Afurika y’uburengerazuba gusa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *