Ghana: Kwima uwo mwashyingiranwe ni icyaha

Muri Ghana, inzego z’umutekano n’ubutabera zatangaje ko kwima uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho bishobora gufatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, bikaba byakurikiranywa n’amategeko.

Abayobozi basobanuye ko iyo umwe mu bashakanye cyangwa abakundana akomeje kwima undi uburenganzira bwo kuryamana nta mpamvu zifatika, uwahohotewe yemerewe gutanga ikirego kuri polisi, dosiye igashyikirizwa inkiko ikaburanishwa hashingiwe ku mategeko arengera umuryango n’uburenganzira bwa muntu.

Iri tegeko rireba abagabo n’abagore kimwe, kuko impande zombi zishobora kuba abaheteshwe ihohoterwa ryo mu marangamutima. Banagaragaje ko ibikorwa birimo kwirengagiza umufasha ku bushake, kumwima urukundo n’ubwuzu, kumutesha agaciro cyangwa kumwima ubufasha nabyo bishobora gufatwa nk’ihohoterwa ryo mu marangamutima.

Impuguke mu by’amategeko zivuga ko iyi ngingo iri mu ngamba nshya zo kwagura ibisobanuro by’ihohoterwa, ku buryo ritagarukira gusa ku gukomeretsa ku mubiri, ahubwo rikanareba ibyangiza ubuzima bwo mu mutwe n’amarangamutima.

Icyakora, iki cyemezo cyateje impaka nyinshi haba muri Ghana no mu bindi bihugu, aho bamwe bibaza uko kizahuza n’uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga imibonano mpuzabitsina, ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye, ndetse n’aho amategeko akwiye kugera mu buzima bwite bw’abashakanye.

Nubwo hari abatabyumva kimwe, abayobozi ba Ghana bashimangira ko intego ari ukurinda icyubahiro n’uburenganzira by’abari mu mibanire, no gutuma ihohoterwa ryo mu marangamutima rifatwa nk’ikibazo gikomeye gikwiriye gukurikiranwa n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *