GridArt_20250806_172909845

Ghana: Minisitiri w’Ingabo n’uw’Ibidukikije bapfuye

Minisitiri w’Ingabo za Ghana ndetse n’uw’Ibidukikije, bari mu bantu umunani bapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama baguye mu mpanuka ya kajugujugu.

Aba ba Minisitiri bombi bapfanye n’abandi bayobozi batatu ndetse n’abasirikare batatu bo mu ngabo za Ghana zirwanira mu kirere bakoraga muri iriya ndege.

Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida John Mahama wa Ghana, Julius Debrah, yatangaje ko impanuka yahitanye ba Minisitiri Edward Omane Boamah wari uw’Ingabo na Ibrahim Murtala Muhammed wari uw’Ibidukikije, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yabereye mu karere ka Ashanti, mu majyepfo y’igihugu.

Debrah yunzemo ko Perezida Mahama yihanganisha “imiryango y’abavandimwe bacu” batakarije ubuzima muri iriya mpanuka.

Kugeza ubu icyateye iriya kajugujugu guhanuka nticyiramenyekana.

Igisirikare cya Ghana mu masaha make yatambutse cyari cyatangaje ko cyayibuze kuri radar.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *