Gicumbi: Arashinjwa kwitwikira ijoro akajya mu rugo rw’abandi gusambanya umwana

Umusore wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, ushinjwa kuba yarateraga urugo rw’abandi mu masaha y’ijoro akajya gusambanya umwana w’umukobwa yasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Icyo cyaha yagikoze mu bihe bitandukanye ubwo yagiye ajya iwabo w’umwana w’umukobwa agahengera ababyeyi be baryamye umwana akamukingurira akinjira mu nzu akarara amusambanya agataha mu rukerera ababyeyi be batarabyuka.

Yaje gufatwa ku itariki ya 28 Kamena 2021 saa yine z’ijoro ubwo umwana muto wari wararanye na mukuru we yaje kubibona akajya kubibwira ababyeyi bagahita bahuruza inzego z’umutekano zikamuta muri yombi.

Ubwo uregwa yahatwaga ibibazo, yahakanye icyaha avuga ko yari yaje iwabo w’uwo mwana gutira iforomo yo kubumba amatafari nk’uko Ubushnjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga.

Naramuka ahamwe n’icyaha uregwa azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *