Gicumbi: Depite Masozera yasabye abarwanashyaka ba Green Party guca ukubiri n’ingeso mbi

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Gicumbi kugendera kure ingeso mbi, ahubwo bakagira uruhare mu kubahiriza gahunda za leta bahereye mu midugudu batuyemo.

Iri shyaka ryabibasabye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe, ubwo mu karere ka Gicumbi haberaga inama ikomatanyije n’amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere.

Gicumbi ni yo yasorejwemo biriya bikorwa ku rwego rw’intara y’amajyaruguru, nyuma y’ibindi nka byo byabereye mu turere twa Musanze, Burera, Rulindo na Gakenke.

Aka karere by’umwihariko kimwe n’utundi twegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, ni kamwe mu dukunze kurangwamo ibikorwa birimo ubusinzi buturuka ku icuruzwa rya kanyanga.

Umubitsi Green Party akanaba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Hon. Masozera Jacky Icyizanye, yabwiye itangazamakuru ko mu byo yasabye abarwanashyaka ba ririya shyaka bo muri Gicumbi harimo guca ukubiri n’ubusinzi ndetse n’izindi ngeso mbi.

Ati: “Twaje guhugura kandi guhugura ni uguhozaho, ubutumwa bwihariye twabahaye twabigishije imyifatire cyangwa imyitwarire y’umurwanashyaka igomba kumuranga aho atuye mu mudugudu, aho agenda hose akarangwa n’ingeso nziza, ntagire ubusinzi, kutagira urugomo, kutaba inzererezi, kutanywa no gucuruza ibiyobyabwenge.”

Abarwanashyaka ba Green Party kandi basabwe kuba urugero rwiza bakajya bitabira ibikorwa bya Leta.

Masozera yunzemo ko Indi nshingano nyamukuru bahawe ari ukujya gushaka abandi barwanashyaka mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *