Ubuyobozi bw’amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC, bwatangaje bugiye kujyana ikirego mu rukiko rwa Siporo rukorera mu Busuwisi (TAS), nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda Ferwafa riteye utwatsi ubujurire bwayo ryemeza ko agomba kumanuka mu kiciro cya kabiri.
Iby’aya makipe na Ferwafa byatangiye Ku wa 22 Gicurasi, ubwo iyi nzu iyobora ruhago nyarwanda yanzuraga ko bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda isojwe, APR FC igahabwa igikombe na ho Heroes FC na Gicumbi FC zari mu myanya ibiri ya nyuma zikamanurwa mu kiciro cya kabiri.
Ni icyemezo Ferwafa yafashe mu gihe shampiyona yaburaga imikino irindwi ngo isozwe.
FERWAFA yavuze ko ibyemezo yafashe yabishingiye ku bubasha Komite Nyobozi yayo ihabwa n’ingingo ya 33 mu itegeko shingiro rya FERWAFA, n’ingingo ya 28 mu mategeko ngengamikorere yayo.
Nyuma yo kutishimira icyemezo cyo kumanurwa mu kiciro cya kabiri, amakipe ya Heroes FC na Gicumbi yajuriye muri Komisiyo ishinzwe ubujurire muri Ferwafa yize ku kibazo cy’amakipe yombi ku wa 05 Kamena ubwo yateranaga.
Umwanzuro iyi Komisiyo yasohoye, uvuga ko ubujurire bw’amakipe ya Gicumbi na Heroes FC nta shingiro bufite, ngo kuko nta mpamvu zemewe n’amategeko amakipe yombi yashingiyeho ajurira.
Mu nama yahuje Ubuyobozi bwa Heroes FC na Gicumbi FC ku munsi w’ejo ku wa mbere, yafatiwemo icyemezo cyo gutanga ikirego mu Rukiko rukuru rwa Siporo ku Isi (Tribunal Arbitral du Sport- TAS).
Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, yemereye ikinyamakuru IGIHE ko amakipe yombi yiyemeje kugana TAS, ndetse ikirego bahuriyeho kikazatangwa bitarenze ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Ati “Twemeje kujurira muri TAS. Hari ibiziyongeraho mu byo twari twatanze mbere.Tugiye kwegeranya ibisabwa byose no gutanga ibyangombwa, bizarangira ku wa Mbere.”
Gicumbi FC yari imaze imyaka irindwi mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuzamurwa na nyakwigendera Kalisa Jean Paul ‘Mourinho.”
Heroes FC yo yasubiye mu cyiciro cya kabiri nta mwaka urashira kuko yazamutse muri Kanama 2019.


