Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya RITCO yakoreye impanuka mu Gasantere ka Cyandaro, mu Murenge wa Ruvune ho mu karere ka Gicumbi, gusa Imana yakingiye akaboko abayirimo.
Iyi modoka ubwo yari ivuye mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama, yakoze impanuka ubwo yasubiraga inyuma ikagwa mu mugezi wa Ruvu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune, Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko ku bw’amahirwe nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomerekere muri iyi mpanuka.
Abari aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko yatewe n’ubunyerere bwaturutse ku mazi yamenwe n’ikamyo yavomaga. Umwe yagize ati: “Ritco yazamutse ikurikiye ikamyo yavomaga, kubera amazi yari yuzuye yagiye ameneka mu muhanda, yaje gusubira inyuma, shoferi agerageza kurwana na yo ariko biranga iragenda yikubita mu mugezi”.
Nyuma y’iyi mpanuka, RITCO yohereje indi modoka kugira ngo itware abagenzi, mu gihe hari hategerejwe imashini yo gukura iyi modoka mu mugezi wa Ruvu.

Abaturage bari kureba iby’iyi mpanuka

Imodoka yicuritse mu mugezi



