Gicumbi se ko wagira ngo urugomo n’ ubujura biremewe-Umuturage

Umuturage witwa Ingabire Eugenie yandikiye BWIZA avuga ko ibijyanye n’urugomo n’ubujura mu Karere ka Gicumbi bikabije ku buryo bisa nk’aho ibi bikorwa byemewe.

BWIZA iherutse kubagezaho inkuru ko hari amazina abiri; Kanyundo na Nzamurambaho bo mu Murenge wa Manyagiro, yakuye imitima abahatuye kugeza no kubayobozi.

Wasoma:
http://bwiza.com/?Gicumbi-Manyagiro-Kuvuga-uwitwa-Kanyundo-na-Nzamurambaho-abaturage-bahita

Mu gitekerezo kuri Facebook, Ingabire yagize ati ” Igicumbi se ko wagira ngo urugomo n’ ubujura biremewe!”

Uwitwa Besige Jean Paul . Mu gitekerezo cye, ntiyumva uko abarembetsi bazengereza abaturage mu gihe hari polisi na RIB ku rwego rw’umurenge mu karere kose, hiyongereyeho n’izindi nzego z’umutekano.

Uyu muturage Ati ” Navuga ko ikibazo kitari i Manyagiro gusa ahubwo ni Akarere ka Gicumbi muri rusange!!!sometimes[rimwe na rimwe]nibaza nk’umuyobozi Leta yagiriye icyizere ikamuha all facilities[ ibyangombwa byose] ngo agire icyo afasha abaturage ariko akaba araho gusa ntacyo abamariye,nge bikanyobera.”

Hari icyo anenga inzego z’umutekano nka polisi na RIB. Ati ” Gicumbi isigaye irimo urugomo n’ubujura budasanzwe ariko abashinzwe kugira icyo bakora ntacyo bakora, Leta yagerageje gukora decentralization [kwegereza ubuyobozi abaturage] ku buryo buri murenge ufite police station even [sitasiyo ya polisi yewe] na RIB ariko nibaza icyo izo nzego zikora bikanyobera!!!!”.

Mugenzi we Bikorimana Jean Damascene yunzemo ngo ” Ntibyumvikana uburyo umuturage yaterwa ubwo nabacuruza ibiyobyabwenge. Ubu se ni ukuvuga ko inzego z”ibanze ziba zidafite amakuru kujyera ubwo umuturajye atanga amakuru then[nyuma] agasenyerwa? Police ikurikirane neza. Aha ni aho kwibaza.”

Abaturage bavuganye na The Chronicles bemeza ko aba barembetsi kubavugaho ari ukwikoraho.

Gitifu wa Manyagiro, Innocent Gashema yabwiye itangazamakuru ko” Iki kibazo yakigejeje ku bamukuriye.”

Ikibazo cy’abarembetsi gikunze kumvikana muri Gicumbi gusa ubuyobozi nabwo bukomeza gushyiraho ingamba zo kugihashya n’ubwo kidakemuka burundu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *