20250527_174309

Gicumbi: Yagiye kurya ku ushuri atize, baramukubita arapfa

Mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana wapfiriye ku ishuri nyuma yo gukubitwa n’abanyeshuri bakekwaho kuba babitegetswe n’umwarimukazi wigisha kuri GS Rumuri, iherereye mu Murenge wa Miyove, Akagari ka Gakenke.

Nyakwigendera, witwaga Irasubiza Patrick mwene Bavakure Theoneste na Mukakayumba Delphine yaje ku ishuri ashaka ifunguro atari yitabiriye amasomo y’umunsi. Amakuru y’ibanze avuga ko ibi byatumye umwarimukazi witwa Nibagwire Caline, w’imyaka 35, ategeka abanyeshuri batandatu kumukubita.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko ibyo byabereye mu ishuri imbere, aho abo banyeshuri bamukubise inshyi n’imigeri. Umuyobozi ushinzwe amasomo muri icyo kigo, Muhikuzo Samson w’imyaka 39, yemeje ko nyakwigendera “yaje kurya ku ishuri kandi atize”, bikaba aribyo byamuteye gukubitwa.

Bivugwa ko nyakwigendera yahunze ubwo abanyeshuri bakomezaga kumukubita maze agwa mu muferege uca imbere y’amashuri, ufite ubujyakuzimu bwa metero 1.5.

Sindikubwabo, w’imyaka 29, ni we wagejeje nyakwigendera kwa muganga amutwaye kuri moto, ariko bageze ku Kigo Nderabuzima cya Miyove yamaze gupfa. Twagira Dan, uyobora icyo kigo nderabuzima, yemeje ko yapfuye atar yagera kwa muganga.

Nta bikomere byagaragaye ku murambo, ariko hari udusharure mu gatuza, bikekwa ko yikubise hasi ubwo yageragezaga guhunga.

Ubu, abanyeshuri bakekwaho uruhare muri urwo rupfu bafungiwe kuri station ya Police ya Byumba, kimwe n’umwarimukazi Nibagwire Caline, ukekwaho gutanga amabwiriza yo kumukubita.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba mbere yo koherezwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma ryimbitse (autopsy), kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu mu buryo bweruye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko nta mwarimu wategetse abanyeshuri gukubita uyu mwana.

Ati “Ntabwo habayeho gutegeka abana ngo bakubite mugenzi wabo, ahubwo umwarimu yari yavuze ko hari burye abana bize, igihe cyo kurya kigeze birumvikana hategurirwa amafunguro abana bari bari ku ishuri noneho mugenzi wabo utari wize aza gusangira na bo. Ni aho haba haravutse ikibazo.”

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *