Umugabo witwa Nzirorera Emmanuel utuye mu karere ka Gisagara,umurenge wa Ndora,akagari ka Cyamukuza,mu mudugudu w’Urusenyi ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gutema umugore we,umwana muto yari ahetse ndetse n’umugabo w’umuturanyi warutabaye.
Iri bara ryaguye kuri iki Cyumweru ahagana saa 15:30 bikaba bivugwa ko uyu Nzirorera yarasanzwe agirana ibibazo n’umufasha we gusa ikirego umugore yari yaratanze kikaba cyari cyasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi w’umudugudu w’Urusenyi Muhoza Patrick yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com ko aya makuru ari yo ndetse akaba ari kumwe n’abarwayi aho bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gisagara aho bari guherebwa ubufasha bw’ibanze.
Ubuyobozi bw’umudugudu w’Urusenyi buvuga ko amakuru yatangiwe igihe haba ku rwego rwa Polisi,muri RIB ndetse no ku baturage bikaba bitanga ikizere ko Nzirorera ashobora gufatwa.
Andi makuru tumenya turagenda tuyabamenyesha…


