Amakimbirane yo mu rugo yahungabanije Umudugudu wa Rurengera, muri Zone ya Rwisabe muri Komini ya Bugendana, rwagati mu Burundi nyuma y’uko kuwa Mbere, itariki ya 7 Nyakanga, umugore witwa Béatrice Ndayikengurukiye w’imyaka 33, nyina w’abana batanu barimo impanga, yishyikirije polisi ya Mutaho yiymerera ko yishe umugabo we, Fabien Basabose w’imyaka 45.
Nk’uko ubuhamya butandukanye bwakusanyirijwe aho byabereye, ngo ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki ya 6 Nyakanga.
Umugore ngo yakubise umugabo we akoresheje ubuhiri mu rugo rwabo nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Umuyobozi w’umudugudu, Salvator Hatungimana, yemeje ibyabaye anatangaza ko impamvu ari uko umugore yakundaga gushinja nyakwigendera kumuca inyuma kandi “Nyakwigendera yari afite amahabara menshi. Béatrice ntiyari agishoboye kubyakira”.
Nyuma yo kwirega, ushinjwa yaraye mu maboko ya polisi i Mutaho, mbere yo kwimurirwa ku wa Kabiri, itariki ya 8 Nyakanga, muri Gereza Nkuru ya Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’u Burundi.
Abatuye muri Rurengera, batunguwe barasaba ko uru rubanza rwaburanishwa mu ruhame kugira ngo ubutabera butangwe bidatinze.
Ubuyobozi bw’ibanze bwemeje ibyabaye, bwamaganye iki gikorwa cyo kwihanira kandi bongera gushimangira ko amakimbirane ayo ari yo yose, niyo yaba akomeye, agomba gukemurwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Polisi yatangije iperereza kugirango itange umucyo ku byabaye.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere, Fabien Basabose, yashyinguwe mu mwuka waranzwe n’amarangamutima akomeye.


