Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, Mapendo Gilbert, wari utwaye imodoka ya Jeep Toyota RAV4, yagonze abana icumi b’abanyeshuri, umwe ahasiga ubuzima.
Iyi Toyota Rav4 ifite pulaki RAC 777 E, yavaga i Kigali yakoreye impanuka mu Muduguidu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, aho umwana w’umukobwa w’imyaka 6, Umukundwa Brenda Kell, yapfuye mu gihe abandi icyenda biga kuri GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School bakomeretse.
Umurambo wabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu mu gihe abakomeretse bajyanwe ku bitaro bitandukanye hafi y’ahabereye impanuka nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ivuga.
Kuri ubu Mapendo Gilbert afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo nk’uko byatangajwe na polisi.
ACP Rutikanga Boniface, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko impanuka yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabiziga.
Ati: “Guta umuhanda, akagonga abantu, hashobora kuba harimo n’ubusinzi.”
Yongeyeho ati “Ubuzima bw’abantu burahenze kandi buranababaza iyo umuntu abuze ubuzima, iyo amugaye. Ni byiza ko hari imyanzuro tugomba gufata. Twongera kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda”.


