the-city-center-of-goma-democratic-republic-of-congo-includes-fuel-stations-for-gas-shops-markets-traffic-and-private-homes-2DAYRJ3

Goma: Abantu batatu bo mu muryango umwe bishwe n’inkuba

Abasore batatu bo mu muryango umwe bapfuye mu buryo bubabaje, bakubiswe n’inkuba, mu gace ka Lac Vert, ku Muhanda wa Kabutembo, muri Komini ya Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, itariki ya 26 Gicurasi.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ako gace, Dedesi Mitima, ngo ibyabaye byabaye ubwo aba bantu batatu bishwe, Fabrice Muhawe, Jado Muhawe na Heshima Pandasi, bafite imyaka 15 kugeza kuri 17, bari mu nzu yabo, mu gihe imvura ikomeye yari iri kugwa muri uyu mujyi.

Aya makuba yatunguye cyane abaturage bo muri aka gace, ariko umuyobozi waho, Dedesi Mitima, yahamagariye abaturage kwitonda cyane mu gihe cy’imvura.

Benshi mu Banyekongo ntibajya bemera ko kwicwa n’inkuba ari impanuka isanzwe ndetse bijya bikunda guteza amakimbirane hagati y’abaturage kenshi bemeza ko ari amarozi ku buryo hari abaturage biherutse kwicisha mu gace kamwe ubwo inkuba yakubitiraga umusirikare wa FARDC mu isoko bagenzi be bakica abantu bihorera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *