Mu rwego rwo kurwanya ibyaha bikorerwa mu migi, polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yafashe amabandi 44 mu mugi wa Goma kuri uyu wa 6 Mutarama 2020, iyamurikira Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Nzanzu Kazivita Carly. Aya makuru dukomora kuri Interview.CD avuga ko muri aya mabandi harimo akoresha intwaro, afite uburambe mu kwiba, acuruza urumogi ndetse n’arugura. Harimo abagore 10, barimo umwe w’imyaka 70 ubeshya ko afasha abana b’imfubyi, urwaye akamwica. Umuyobozi wa polisi muri iyi Ntara, Col. Van Kasongo na Kazivita Carly bashimiye inzego z’umutekano, abayobozi n’abaturage bafatanyije, aya mabandi agafatwa. Gahunda yo guca amabandi ngo irakomeje. Aya mabandi yose yafashwe ateganyirijwe kugezwa imbere y’ubutabera, agahanwa nk’uko amategeko abiteganya. Abagizweho ingaruka n’ibikorwa byayo, bazashakirwa abanyamategeko babafasha kuburanira mu nkiko.


