Amakuru aturuka i Goma mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko abantu bane batakarije ubuzima mu nkongi y’umuriro hataramenyekana icyayiteye yibasiye agace ka Birere mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ukuboza.
Iyi nkuru dukesha Kivutimes iravuga ko byari amarira muri aka gace nyuma y’urupfu rw’abo bantu bane bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu.
Mbere ya saa sita kuri uyu wa Mbere, abaturage batuye ku muhanda wa Kitono, mu Gace ka Mikeno bari bari kujya mu rugo abo bantu bapfiriyemo bajya kwifatanya n’abaturanyi mu kababaro.
“Turi hano na minisitiri w’intara ushinzwe imibereho myiza ngo tumenye iby’iyi nkongi yadutse saa tatu z’ijoro mu gace ka Mikeno kuri numero 9. Inkongi hatazwi icyayiteye yangije byinshi birimo imitungo myinshi. Icyadukozeho nuko twabuze abantu bane…”, uyu ni Akilimali Bamwisho, komisieri w’intara ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Umujyanama wa komini ushinzwe urubyiruko mu Mujyi wa Goma, yavuze ko bahangayikishijwe n’inkongi z’umuriro zikomeje kugaragara muri izi mpera z’umwaka.
Yaboneyeho guhamagarira ubuyobozi bw’intara gutabara abapfushije ababo ndetse bakarara ku gasozi.


