Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere bakiranwe ubwuzu n’ibyishimo n’abatuye umujyi wa Goma, ubwo bawinjiragamo.
Mu ijoro ryacyeye ni bwo uyu mutwe wemeje ko ‘wabohoye’ uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Mbere ubwo ingabo za M23 zinjiraga mu mujyi wa Goma, zakiriwe n’abaturage benshi bo muri uyu mujyi bazikomeraga amashyi.
Amwe mu mashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage benshi biganjemo abana bato baherekeje ingabo za M23 zinjiraga i Goma, bavugira hejuru kubera akanyamuneza.
Kuri ubu amakuru aravuga ko M23 igenzura Goma n’ibice byose biyikikije, birimo n’umusozi muremure wa Goma.
Amakuru kandi avuga ko abenshi mu basirikare ba FARDC bemeye gushyira hasi intwaro nk’uko babisabwe n’uriya mutwe; mu gihe abakomeye barimo n’uwari Visi-Guverineri wa Goma bamaze guhungira i Bukavu.
Guverinoma ya RDC ntacyo iratangaza nyuma y’uko Goma yigaruriwe na M23, umutwe wigeze gufata uyu mujyi muri 2012.
Icyakora amakuru avuga ko mu masaha ari imbere Perezida Félix Antoine Tshisekedi aza kugeza ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye.
Tshisekedi muri 2023 ubwo yiyamamarizaga kuyobora RDC muri manda ya kabiri, yahaye abanye-Congo isezerano ry’uko M23 niramuka irashe isasu na rimwe kuri Goma azahita ahuriza hamwe Inteko Ishinga Amategeko agatangaza intambara ku Rwanda ashinja gufasha uriya mutwe.


