Goma: Umunyamakuru wa VOA yafashwe na ANR azira channel yo mu Rwanda

Umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika i Goma, Jimmy Shukrani Bakomera yatawe muri yombi inshuro ebyiri kuri uyu wa Mbere ushize no kuwa Kabiri i Goma, afashwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (ANR). Yahaswe ibibazo ku bufatanye ubwo ari bwo bwose ngo yaba afitanye na channel ikorera mu Rwanda itavuzwe izina.

Urubuga SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru rwagize ruti “Kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Ukuboza, kimwe no kuwa Mbere, mugenzi wacu yafatiwe ku biro bye mu Mujyi wa Goma (umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru). Ifatwa rye ryakurikiranye n’amakuru yatangajwe kuri channel yo mu Rwanda ku byerekeye imirwano yabaye hagati ya M23 n’ingabo za Congo ndetse n’inyeshyamba z’abanyagihugu zikoreshwa n’abayobozi ba Congo. Kuri uyu wa Kabiri, yarekuwe ahagana saa 8h30 z’ijoro, nyuma y’amasaha arenga abiri ahatwa ibibazo. Yari yamaze igihe nk’icyo ari kubazwa kuwa Mbere, ku masaha nk’ayo”.

Bivugwa ko iyo channel ivugwa yo mu Rwanda ikoresha umuntu witwa Shukrani mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo yatambutsaga. Umunyamakuru Shukrani rero yabashije kumvisha abamubazaga ko ijwi rye ritandukanye n’iry’uwo muntu wabazwaga na channel yo mu Rwanda.

Umwe mu bakozi ba ANR yagize ati: “Ariko abakozi bamwe (ba ANR) ntibarabyemera neza.

Bakomeje kwemera ko Jimmy ari we watanze amakuru kuri uwo muyoboro wo mu Rwanda. ”
Nubwo abamwegereye bari bafite impungenge, uyu munyamakuru ukiri muto yemeza ko atigeze ahohoterwa.

Hagati muri Gashyantare uyu mwaka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza cyafashe n’ubundi Jimmy Shukrani Bakomera, kimukekaho gukorana na M23.

Yarekuwe nyuma y’umunsi umwe.

Ku wa Gatanu ushize, Jimmy Shukrani Bakomera yakubiswe urushyi n’umupolisi wa Congo, ikarita ye y’akazi irashwanyuzwa ubwo yari arimo gushakishaga amakuru mu Mujyi wa Goma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *