Green Party ntishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cya ‘nikeleyeri’ mu Rwanda

Depite Dr. Frank Habineza na Jean Claude Ntezimana bahagarariye ishyaka ribungabunga ibidukikije rya Green Party mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa 15 Kamena 2020 bagaragaje ko badashyigikiye itegeko ryemeza iyubakwa ry’ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu by’ingufu za Nikeleyeri mu Rwanda.

Dr. Habineza yasobanuye ko impamvu adashyigikiye iri tegeko ari uko ingaruka mbi z’ingufu za nikeleyeri zaba nyinshi kurusha inziza. Ati: “Guturana n’uruganda rwa nikeleyeri ni nko guturana n’igisasu cya nikeleyeri cyaturika maze kikangiza ubuzima bw’abantu, kigasenya ibikorwa bitandukanye by’igihugu n’ibindi bituranye.”

Ni mu gihe kandi Ntezimana we avuga ko “imyanda ituruka mu ruganda rukoresha nikeleyeri yateza ibibazo bikomeye mu Rwanda”.

Babona ko leta y’u Rwanda ndetse na bagenzi babo b’abadepite bashyigikiye iri tegeko bitaye ku nyungu zo kugira iki kigo mu Rwanda, batitaye ku ngaruka cyagira.

Dr. Habineza avuga ko gukoresha ingufu za nikeleyeri ari ikoranabuhanga gakondo ibihugu byateye imbere nk’u Budage na Swede bitagikoresha bitewe n’ingaruka zayo zirimo kwangiza ibidukikije.

Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo u Rwanda n’u Burusiya byasinye amasezerano y’umushinga wo kubaka uru ruganda, umuhango wabereye mu mujyi wa Sochi muri icyo gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *