Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yongeye kwikoma Akarere ka Ngoma mu Ntara y’iburasirazuba na Rulindo mu majyaruguru anashimangira ko ibibazo yahuriye nabyo muri utwo turere yamaze kubigeza kuri komisiyo y’Igihugu y’amatora ngo bikurikiranywe.
Yavuze ko kugeza magingo aya bamaze kugera mu turere 26 biyamamaza, ngo ahandi hose byagenze neza, ariko ngo yahuriye n’ibibazo muri Ngoma na Rulindo honyine.
Avuga ko ubwo bageraga mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Base basanze abacuruzi bose babategetse gufunga inzu z’ubucuruzi mu gihe yari yahageze agiye kwiyamamaza bakabajyana hafi yahoo bagiye kwamamaza umukandida wundi. Abacuruzi bakaba bari babwiwe ko ufungura acibwa amande.
Ati:”Twababajwe n’uburyo akarere ka Rulindo bari bazi neza ko hari gahunda yacu , ko turi buze kuhakorera ibikorwa byo kwiyamaza, twatunguwe nuko aho twakoreye twasanze abacuruzi bose bafungishijwe amaduka babatwaye ahandi hafi yaho barimo kwamamaza undi mukandida wirindi shyaka duhanganye mu matora”.
Yongeye kuvuga no mu karere ka Ngoma ko naho byabaye bagategura ibikorwa byo kwamamaza kandi ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itabyemera.
Dr Frank, yakomeje avuga ko, icyo gihe batacitse intege, ariko bihanganye bagakora ibikorwa byo kwiyamaza bari mu bwigunge, Ati:”Amabwiriza ya Komisiyo y’amatora mu Rwanda, nuko nta mashyaka agomba kwiyamamariza mu murenge umunsi umwe, ariko Rulindo yari imirenge yegeranye abaturage bose inzego z’ibanze zabatwaye ndetse n’amaduka y’abacuruzi afunze, twarababaye ariko turi mu gihugu kigendera muri Demokarasi twakomeje gahunda yacu irangira mu mahoro nubwo twabuze abaturage twari twaje kureba”.
Dr Frank Habineza, yashimye ko nta kibazo gikomeye arahura nacyo igihe amaze azenguruka igihugu yiyamamaza. Gusa yagarutse ku bibazo bigaragara kuri bamwe mu nzego z’ibanze bakora amakosa asaba abo bireba cyane Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kujya bihanangiriza bamwe mu bayobozi barangwa n’imico mibi itari myiza yo gukumira abaturage,
Ati:”Twabishyikirije NEC kugira ngo bikurikiranwe. Turi igihugu kigendera kuri Demokarasi, nta mpamvu yo guhatira umuturage cyangwa kubuza umuturage ubwisanzure , bakwiye kubareka bakaza kumva ibyiza tuzabagezeho kuko nibo dukorera”.
Mukanyirigira Judith, Meya w’Akarere ka Rulindo mu kiganiro aherutse kugirana na BWIZA TV mu kiganiro ISANZURE abajijwe ibivugwa ko babangamiye Ishyaka rya DGPR mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ayobora yavuzeko ibivugwa ari ukubeshya ntabyigeze bibaho avugako Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ariyo izakurikirana ikamenya ukuri kubivugwa.
Dr Frank Habineza,avugako ibikorwa byo kwiyamamaza ugereranije na 2017 ubu ubona ko hari impinduka zigaragara kuko muri 2017 ngo hari aho bageraga bagakumira abaturage,ndetse ngo hari n’aho bamweretse irimbi ngo niho ajya kwiyamamariza avugako hari n’aho babafunze,ariko ubu ntabwo byageze kuri urwo rwego.


