20250801_190733

Green Party yifatanyije n’abanya-Gatsibo kwizihiza Umuganura

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, kuri uyu munsi w’umuganura ryakomereje ibikorwa byaryo rimaze igihe ryarasubukuye mu karere ka Gatsibo; aho ryakoreye inama rikanaha amahugurwa abarwanashyaka baryo.

Aha i Gatsibo hanatorewe inzego z’ishyaka, zirimo Komite y’ishyaka ku rwego rw’akarere, iy’urubyiruko ndetse n’iy’abagore.

Umuyobozi wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yavuze ko mu kwifatanya n’abanya-Gatsibo babateye inkunga ya Frw miliyoni 1, bayifashisha bakora umushinga wo korora inkoko mu rwego rwo kubateza imbere.

Ati: “Twateye inkunga abarwanashyaka bacu cyane cyane urubyiruko n’abagore muri aka karere, twabahaye amafaranga miliyoni bakoramo umushinga wo korora inkoko, hari inkoko zirenga 100 mu kanya tugiye kureba uko zimeze. Umushinga uri muri Kiramuruzi.”

Habineza yunzemo ko Gatsibo yiyongereye ku turere 10 ishyaka abereye umuyobozi ryateye inkunga, mu rwego rwo kwifatanya n’abayituye kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Ati: “Nk’ishyaka twashatse kuganura n’abanya-Gatsibo, mu mafaranga dufite twateye inkunga uturere 10, ariko Gatsibo na bo twabahaye amahirwe tuvuga duti ibyo dufite reka tubisangire n’abanya-Gatsibo bishobore kubateza imbere. Hari ukorora izo nkoko ariko bafite n’ibindi byifuzo birimo korora inkwavu n’ingurube, numvise bamwe bashaka guhinga inyanya n’amashu; amakomite yatowe twayahaye inshingano zo kureba uko bakwagura umushinga.”

Dr. Frank Habineza yunzemo ko nka Green Party bashyize imbere gufasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda ya NST2 iteganya ko leta igomba guhangana n’ubukene ndetse no guhanga imirimo mishya, hibandwa mu gushyigikira urubyiruko n’abagore.

Nyiribambe Chatantal watorewe kuyobora urubyiruko rwo muri Green Party muri Gatsibo, yavuze ko mu byo ashyize imbere ari gufatanya n’urubyiruko bagenzi be bakivana mu bukene binyuze mu “gushaka amafaranga”.

Gatsibo yabimburiye utundi turere tw’Intara y’Iburasirazuba Green  Party yakomerejemo ibikorwa byayo, nyuma y’uko iri shyaka ryamaze gusoza ibikorwa nk’ibi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *