InShot_20250311_160555221

Guca agasuzuguro ka Tems ntibigikozwe

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yatangaje ko yasubitse igitaramo cye cyari kuzaba ku wa 22 Werurwe 2025 muri BK Arena.

Iki gitaramo cyari cyarateguwe nyuma y’uko umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tems, asubitse igitaramo cye yagombaga gukorera i Kigali.

Tom Close yavuze ko icyemezo cyo gusubika iki gitaramo cyatewe n’igihe gito cy’imyiteguro, avuga ko nubwo yari yamaze gutegura byinshi, byari bigoye kugishyira mu bikorwa uko bikwiye.

Ati: “Gusubika igitaramo, ni impamvu z’igihe cyabaye gito. Ubwo ndavuga igihe cyo kwitegura.”

Uyu muhanzi yari yatangaje ko igitaramo cye kigizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda kizaba mu rwego rwo “guca agasuzuguro” nyuma y’uko Tems yavuze ko atazataramira i Kigali, ashingiye ku bibazo by’umutekano mu karere.

Ubwo yatangazaga iki gitaramo, bamwe mu bayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine, bari bagaragaje ko bagishyigikiye.

Nubwo yari yatangiye ibiganiro n’abahanzi bagombaga kuryitabira, Tom Close yavuze ko amahirwe yo kongera gutegura iki gitaramo ari make. Ati: “Cyasubitswe kugeza ubu. Gusa birashoboka ko nta yindi gahunda yo kugisubukura izabaho.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *