Guhendeza cyangwa kwibasira Kagame si byo bizatuma RDC yubahwa: Katumbi

Umunyapolitiki Moise Katumbi yanenze Perezida Félix Antoine Tshisekedi wirirwa wibasira mugenzi we w’u Rwanda, agaragaza ko amarira ye no kwibasirana atari byo bizatuma RDC yubahwa n’ibihugu baturanye.

Katumbi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangira, Perezida Félix Tshisekedi yakunze kwitwaza u Rwanda na Perezida Paul Kagame nk’iturufu yamufasha kwegukana manda ya kabiri.

Ni Tshisekedi umaze igihe yibasira Perezida Kagame amwita umwanzi ndetse na nyirayazana y’ibibazo bumaze igihe byugarije Congo.

Mu cyumweru gishize uyu mugabo ubwo yari i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagereranyije mugenzi we w’u Rwanda n’umunyagitugu Adolf Hitler wahoze ategeka u Budage; ibyatumye yamaganwa n’abatari bake.

Tshisekedi kandi amaze igihe yibasira Katumbi uri mu bo ku wa 20 Ukuboza bazaba bahataniye kuyobora RDC avuga ko ari “umukandida w’ibihugu by’amahanga”, ikindi ngo akaba atamagana u Rwanda ashinja gushoza intambara ku gihugu cye.

Katumbi mu kiganiro na RFI, yavuze ko amarira ya Tshisekedi no kwibasira Perezida w’u Rwanda atari byo RDC ikeneye ngo yubahwe n’abaturanyi bayo.

Yagize ati: “Turamutse dufite igisirikare gikomeye, igisirikare cyacu kikubahwa, ibihugu duturanye na byo byatwubaha. Impamvu ni uko kuri ubu ikibazo dufite Perezida wirirwa uhendeza buri munsi.”

Yakomeje agira ati: “[Ntituzubahwa] kubera guhendeza cyangwa kwibasira buri wese, yaba Kagame cyangwa abandi. Ni ngombwa kwerekana ibikorwa. Niba unshotoye, ngomba kwirwanaho. Ku bwanjye rero, icy’ingenzi ni ukugira icyo ukora. Ingabo rero zigomba gusubiza [ku bushotoranyi] aho guhendeza cyangwa kuvuga ko abandi ari bo bafite amakosa. Oya rwose! Twarahendeje cyane ku buryo nta wucyitwubaha.”

Katumbi yavuze ko RDC ifite Igisirikare cyiza, gusa ikibazo kikaba kuba abasirikare bakaba bahembwa nabi.

Yavuze ko naramuka atorewe kuyobora Congo azihutira kongera imishahara y’abasirikare, ku buryo abasirikare bato bazava kuri $25 byibura bakajya bahembwa $100 buri kwezi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *