Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye Abaturarwanda umusanzu mu gukumira ibyaha bitandukanye, by’umwihariko icy’ingengabitekerezo ya Jenoside; kuko kugihishira ari nko kwicarira umuriro kandi ubizi neza ushobora kukotsa.
Ni ubusabe RIB yatanze, mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha imaze iminsi ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe ubwo bukangurambaga RIB yabukomereje mu murenge wa Mageragere w’akarere ka Nyarugenge.
Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri ruriya rwego, Ntirenganya Jean Claude, yasobanuye ko buriya bukangurambaga bugamije gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi.
Ubu bukangurambaga by’umwihariko buri gukorwa, mu gihe habura igihe kitageze ku kwezi ngo u Rwanda rwibuke ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ntirenganya avuga ko mu gihe cyo kwibuka usanga ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byiyongera; ibyatumye hakorwa buriya bukangurambaga kugira ngo Abaturarwanda bazinjire muri biriya bihe bunze ubumwe.
Ati: “Twabakanguriraga ko icyo gihe tugomba kucyinjiramo turi bamwe, turi umwe, ibintu tubyumva kimwe; bityo imibare y’ibyo byaha ntitwongere kubona izamuka.”
RIB kandi yasabye Abaturarwanda kudahishira amakuru y’ahari ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo kuyihashya.
Ku bwa Ntirenganya, “guhishira ingengabitekerezo ya Jenoside ni nko kwicarira umuriro kandi nawe wagutwika.”
RIB yanasabye abaturage kwigisha abana babo, bijyanye no kuba hari bamwe mu bana basigaye bagaragara mu bikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside uru rwego ruhamya ko bakomora ku babyeyi gito babigisha amateka mabi.
Iti: “Abana bacu hari aho tugera tugasanga hari ibikorwa bagaragaramo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Nta handi babikura hatari muri twebwe bakuru, kuko ni abana rimwe na rimwe Jenoside yabaye batariho, batayibonye, batanayizi; uyu munsi rero ugasanga hari ababyeyi gito babigisha amateka atari yo, bakabatoza urwango no gucikamo ibice muri bagenzi babo.”
Uru rwego rwibukije ababyeyi ko bagomba kuba ababyeyi nyabababyeyi, ahubwo bakita ku nshingano zo kurerera u Rwanda rutarangwa n’amacakubiri.


