img_20201107_145432.jpg

Guinée: Ndayishimiye yasuye Kiliziya nini kurusha izindi, aca bugufi yihana ibyaha (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye umaze iminsi mu ruzinduko muri Guinée Équatoriale, yasuye ibikorwa binyuranye birimo na Kiliziya nini kurusha izindi muri Afurika yo hagati kurusha izindi yagezemo agaca bugufi ahimbaza Imana.

Perezida Ndayishimiye wagiye muri Guinée Équatoriale ku wa Mbere w’Iki cyumweru, yari amaze iminsi itanu muri kiriya gihugu aho yanabonanye n’umukuru na Perezida wacyo, Obiang Nguema Mbasogo bakagirana ibiganiro byo gushimangira umubano w’ibihugu bayoboye.

Uyu mukuru w’Igihugu wari ugize urugendo rwa kabiri hanze y’igihugu cye nyuma yo gusura Tanzania, yasuye ibikorwa binyuranye muri Guinée Equatoriale, birimo inganda nka AFRIONE rukora Telephone na za mudasobwa n’ibindi bikorwa remezo biri muri kiriya gihugu.

Ibi bihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano anyuranye arimo ay’imikoranire mu by’ubucuruzi, yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.

Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi wasoje uruzinduko rwe kuri uyu wa Gatanu, we na Madamu we Angeline Ndayubaha, banasuye Kiliziya Cathédrale Immaculée iherereye i Mongomo, banakirwa na Musenyeri wayo Calisto Bakale.

Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye, Jean Claude Karerwa Ndenzako, yavuze ko iriya Kiliziya ari yo nini kurusha izindi muri Afurika yo hagati, ndetse ikaba iya kabiri mu bunini muri Afurika yose.

Amafoto yashyizwe hanze na Perezidansi y’u Burundi agaragaza Perezida Ndayishimiye na Madamu we bicishije bugufi mu Kiliziya, bahimbaza Imana.

Musenyeri Bakale yavuze ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka ari ubwa mbere yakiriye umukuru w’Igihugu, aboneraho gusengera igihugu cy’u Burundi ndetse na Guinée Équatoriale.

Mu bindi bikorwa Ndayishimiye yasuye harimo Hoteli bivugwa ko ari yo nziza kurusha izindi muri Afurika, ndetse n’agace kari hafi y’umupaka wa Guinée na Gabon kavukamo Perezida Obiang.

img_20201107_145432.jpg

img_20201107_145436.jpg

img_20201107_145440.jpg

emkdfoow0aeej4q-768x512.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *