Ubushakashatsi bushya bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia buratanga icyizere ku bagabo ku bijyanye n’impungenge za kanseri ya prostate, imwe mu ndwara zikomeje kwibasira benshi bageze mu za bukuru.
Iki gitekerezo gishingiye ku isesengura ryakozwe na Harvard Health Publishing, ryerekana ko abagabo bafite umuco wo kugira ubushake no gushyukwa kenshi ni ukuvuga kugera kuri 21 cyangwa hejuru ya ho mu kwezi baba bafite amahirwe menshi yo kugabanya ibyago bya kanseri ya prostate ugereranyije n’abagira ubushake inshuro nke.
Iki gikorwa cy’ubushakashatsi cyiswe Health Professionals Follow-Up Study cyakurikiranye abagabo barenga 29,000 guhera mu 1986 kugeza muri 2000. Abo bagabo barimo abaganga, abacuruza imiti, abaveterineri n’abandi bakora mu rwego rw’ubuvuzi.
Basabwe kugaragaza inshuro basohoye intanga mu bihe bitandukanye by’ubuzima: imyaka 20–29, imyaka 40–49.
Ibyo basohoye byabariyemo imibonano mpuzabitsina, n’ukwikinisha.
Icyavuyemo ni uko: Abagabo bashyukwe inshuro 21 cyangwa hejuru buri kwezi bagabanyije ibyago bya kanseri ya prostate ku kigero cya 31%.
Nta kimenyetso cyerekana ko gushyukwa kenshi byongera ibyago by’iyi kanseri.
Ibyavuye muri Australia na byo birabihamya
Mu Bushakashatsi bwakorewe muri Australia bugatangazwa burimo abagabo 2,338, hegeranijwe uko ibyago bya kanseri ya prostate bihagaze mu bagabo basohoye intanga inshuro nyinshi.
Ibyavuye muri icyo gikorwa byerekanye ko: Abasohoye intanga inshuro 4.6–7 mu cyumweru bagabanyije ibyago byo kurwara kanseri ya prostate ku kigero cya 36% mbere y’imyaka 70.
Ingaruka nziza zirushaho kwigaragaza ku bushake bwo mu myaka yo hasi, ariko zigakomeza no mu zabukuru.
Nubwo impamvu nyayo itaramenyekana neza, abashakashatsi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’uko gusohora intanga kenshi bifasha: gukuraho udukoko cyangwa ibindi biba muri prostate bishobora guteza ibyago, gutuma umwuka n’imikorere y’iyi nyama y’ubuhanga itagenda nabi, no kugabanya ibyago by’ihinduka ry’uduce tw’uturemangingo dushobora kuvamo kanseri.
Ibi byose ngo bigomba gukomeza kwigwa birambuye, ariko ubushakashatsi bubiri butandukanye bumaze kugaragaza ishusho ihamye.