IMG-20250208-WA0008

Gusobanukirwa ihame ry’uburinganire bizafasha kubaka imiryango itajegajega: Perezida wa Sena

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isanga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi rizarushaho gutanga umusaruro mu muryango bigizwemo uruhare numugore n’umugabo, bafasha mu guhindura imyumvire iganisha kuri ejo hazaza.

Byagarutsweho ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahugurwaga ku ihame ry’uburinganire no kongera ubushobozi bw’umugore mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya NST2. 

Umutoni Gatsinzi Nadine, Umugenzuzi mukuru ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu, ashima intabwe imaze kugerwaho mu ihame ry’uburinganire ariko akemeza ko hakiri urugendo buriwe se agomba kugiramo uruhare . 

Ati: “Igihugu cyacu cyaciye mu mateka yakandamizaga bamwe ntibabashe kubona ibyo bakwiye. Muzi ko umwana w’umukobwa ntabwo y’abonaga umurage mu muryango, ntiyashoboraga gutunga ubutaka, ntiyashoboraga gutunga konti, ntabwo yajyaga mu nzego zifata ibyemezo. Hagiyeho iri hame kugira ngo rikureho izo mbogamizi zose.”

Yakomeje agira ati: “Hari intabwe tumaze gutera, iyo ugeze mu cyaro umugore aba mu bimina, afite konti ya Momo kandi mbere amafaranga yabaga ari ay’umugabo. Ubu umugabo usanga yemera ko umugore agira ijambo ku mutungo, umwana w’umukobwa ntabwo ahezwa , kera wasangaga umuryango uvuga ngo hariga umuhungu hanyuma umukobwa asigare mu rugo afasha nyina”.

Gatsinzi icyakora avuga ko hakiri urugendo, bijyanye no kuba hakiri ikibazo cy’abana b’abakobwa batitabira kwiga imyuga ishobora kubateza imbere, ati: “Urugendo ruracyahari, turacyafite intambwe nyinshi tugomba gutera.”

Ubwo yasozaga aya mahugurwa Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, yavuze ko amahugurwa yafashije kumenya uburyo bwo kwita ku ihame ry’uburinganire mu ishyirwaho n’iyubahirizwa ry’amategeko, mu gukora igenamigambi, mu ishyirwaho ry’ingengo y’imari mu nzego zose no kugenzura uko iryo hame rishyirwa mu bikorwa.

Yavuze ko ibyavuye mu mahugurwa bizafasha abagize inteko ishinga amategeko gukurikirana uko inzitizi zagiye zigaragara mu kubahiriza uburinganire bw’umugore n’umugabo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu zigenda zikurwaho, ku buryo gusobanukirwa ihame ry’uburinganire bizafasha kubaka imiryango itajegajega kandi itarangwamo ihohoterwa rishiniye ku gitsina, ndetse rikazanafasha kuziba ibyuho byagiye bigaragazwa bigihari. 

Ubushakashatsi bugagaragaza ko muri 70% by’abafite ingo, abagabo n’abahungu batagira uruhare mu mirimo yo mu rugo idahabwa agaciro, mu gihe abagore bo mu byaro bamara nibura amasaha atandatu ku munsi bayikora.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *