Kugira ngo dusobanukirwe neza ibibera muri Iran uyu munsi, ni ngombwa kwirinda kubireba mu ndorerwamo imwe. Si ikibazo cy’ubukungu gusa, si n’ikibazo cy’idini gusa, kandi si n’ikibazo cy’ibihano mpuzamahanga byonyine.
Ahubwo, ni ikibazo cy’urusobw (crise structurelle) gishingiye ku mateka maremare ya politiki, ku miterere y’ubutegetsi bwa none (théocratie), ndetse no ku muco w’igihugu ufite imizi mu gutera imbere mu bukungu gukomeye cyane mu mateka y’Isi. Iryo terambere ryasize mu mitekerereze y’Abanya-Iran imyumvire ikomeye y’ishema ndengabandi (fierté excessive).
Nubwo imvururu zigaragara zishingiye ahanini ku kwiyongera gukabije k’ubukene, hari n’ikibazo cyo kurambirwa imyemerere y’agahato ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bw’idini, hamwe na politiki idatanga icyizere cy’ejo hazaza mu ruhando mpuzamahanga no ku mutekano urambye w’igihugu.
Nyamara, ibi byose ntibigaragaza ko Leta ya Iran iri hafi gusenyuka byihuse.
Ahubwo, bigaragaza ihangana rihishe (tension latente) hagati ya Leta-idini n’abaturage bashaka ubwisanzure, ubutabera n’imibereho iboneye.
Icyakora, imbaga nini y’Abanya-Iran ihuriza ku kintu kimwe gikomeye: kwanga ko amahanga yivanga mu bibazo byabo, no kwanga ko umuti w’ibibazo by’imbere uturuka hanze.
1. Ubutegetsi bwa théocratie: ububasha bukomoka ku Mana
Iran yiyita République islamique, bikaba ari byo biyigira Leta ishingiye kuri ‘théocratie’, bivuze ko ububasha bwayo bukomoka ku Mana (légitimité de droit divin) aho gukomoka ku bushake bwa rubanda (légitimité populaire).
Ibi bishingiye ku myemerere ya Islam Shia, cyane cyane ku nkingi ebyiri z’ingenzi: ‘Imamat’: igitekerezo cy’uko Imamu ari umuyobozi wihariye uhuza Imana n’abantu, kuko, nk’uko byemerwa, ari we hantu Imana yigaragarizamo (espace de manifestation des attributs de Dieu).
Indi nkingi ni ‘Wilayat al-Faqih’: Igitekerezo cy’uko, mu gihe Imamu wa 12 ari mu bwihisho, abanyedini (fuqaha) bayobora mu izina rye nk’abamuhagarariye ku Isi, ari na ho bakura ububasha n’ubudahangarwa byabo.
Muri iyi sisitemu, idini riva mu rwego rwa ‘spiritualité’ rigahinduka ingengabitekerezo ya politiki. Ukwemera ntikuba kukiri ku bushake bw’umuntu ku giti cye, ahubwo bihinduka itegeko rya Leta.
Aha ni ho havuka ihangana rihoraho hagati y’ubutegetsi bwa Leta-idini n’abaturage, kuko ubwisanzure bwo gutekereza no guhitamo bifatwa nk’ikibazo cyo kwigomeka kuri politiki.
2. ‘Civilisation perse’ n’imizi y’ikundagihugu (nationalisme iranien)
Iran ntishingira kuri Islam gusa. Ifite amateka maremare ya ‘civilisation perse’, yigeze kuba imwe mu mpugu zikomeye ku Isi ya kera, igenzura ibice binini cyane by’Isi mu bihe byayo by’ubukomere.
Uyu muco wa giperse wagize uruhare rukomeye mu mico no mu madini yo mu Karere: igitekerezo cy’Imana imwe irema kandi ikayobora, gikomoka muri ‘Zoroastrisme’, mbere y’idini ya Kiyahudi.
Hari kandi iyandikwa rya Bibiliya ya Kiyahudi nyuma yo kubohorwa n’Umwami Cyrus II muri 535, ubwo yabohoraga Abayahudi akabaha uburenganzira bwo gusana no kongera kubaka Hekalu; amateka ya Gikrisitu, aho ‘les mages’ bavugwa mu ivuka rya Yezu bari abapadiri bo mu idini rya Zoroastrisme n’ishingwa n’isobanura ry’inyigisho za Islam, cyane cyane kuva mu kinyejana cya 8–10, harimo no guhindura no gusobanura ‘philosophie’ y’Abagiliki mu Cyarabu.
Ibi byatumye Abanya-Iran bagira imyumvire ikomeye yo kwiyumvamo agaciro kadasanzwe, bigatuma batemera gufatwa nk’igihugu giciriritse cyangwa gikeneye kuyoborwa n’abandi.
Iyo ‘nationalisme perse’ ihujwe n’amateka maremare y’itotezwa ry’Abashia bakorewe n’Abasuni, ibyabyaye umuco w’ihangana n’ukwihagararaho (culture de résistance).
Ni yo mpamvu Abanya-Iran bashobora: kwamagana Leta yabo kubera imibereho mibi, ariko bakamagana cyane ko amahanga yivanga mu bibazo by’igihugu cyabo.
Ni muri uru rwego ko, nubwo hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ibitero bya Israël byatumye Abanya-Iran benshi bahuriza hamwe mu kurengera ubusugire bw’igihugu, babifata nk’ihame ridakwiye kugibwaho impaka.
3. Programme nucléaire: umushinga w’igihugu, si uw’idini
Abantu benshi bibwira ko ‘programme nucléaire’ ya Iran ari igitekerezo cya Ayatollah Khomeini, Umuyobozi w’Ikirenga wa kiriya gihugu. Ibyo si byo (nk’uko byanditswe na Le Monde ku wa 25 Kamwena 2025.
Iyi gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi yatangijwe mbere, ku ngoma ya Mohammad Reza Pahlavi (1950–1970), mu rwego rwo: kurinda igihugu, cyane ko cyari gituranye n’ibihugu byari bifite intwaro za nucléaire no kwerekana ko Iran ari igihugu cyigenga kandi gikomeye kidashobora guhabwa amabwiriza n’amahanga.
Nyuma y’impinduramatwara yo mu 1979 n’intambara ya Iran na Iraq, ubutegetsi bwa Leta islamique bwarayikomeje, bushyira imbere ikoreshwa ry’amashanyarazi.
Nyamara, ibihugu by’Uburayi na Amerika byakomeje kugaragaza impungenge z’uko iyi programme yaba ifite umugambi wa gisirikare, ari na ho haturuka ibihano bikomeye byashegeshe ubukungu bwa Iran, byiyongeraho ibitero bya Israël na Amerika.
Ku Banya-Iran benshi haba abashyigikiye Leta cyangwa abayirwanya, programme nucléaire yabaye ikimenyetso cy’ishema n’ikundagihugu (fierté nationale).
Ni yo mpamvu bagerageza guhangana n’ibihano bose hamwe, ariko ntibemere ko amahanga abagenera icyerekezo cy’igihugu.
4. Chiisme n’imizi ya révolution ya 1979
Chiisme yanyuze mu byiciro bitatu by’ingenzi byagize uruhare mu miterere y’ubutegetsi bwa none, birimo igihe ba Imamu bari abayobozi b’ukwemera (656–941); igihe cyo kubura kwa ba Imamu no kwaduka kw’imitekerereze nyurabwenge n’igihe Shia ihinduka idini ya Leta ku ngoma y’aba Safavides (ikinyejana cya 16).
Ibi byabyaye amatsinda atatu ahora ahanganye: ‘rationalistes’ (aqliya), ‘traditionalistes’ (naqliya) n’aba ‘mystiques’ (kashfiya).
Itsinda rya rationalistes ni ryo ryaje kuganza, ari na ryo ryabyaye Ruhollah Khomeini na révolution ya 1979.
5. Ubukungu n’akarengane k’imbere
Nubwo ibihano mpuzamahanga byagize uruhare rukomeye mu gushegesha ubukungu bwa Iran, si byo byonyine kuko: Umutungo wa peteroli wakoreshejwe mu gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bwa kiriya gihugu (Proxy groups), n’imitwe nka Gardiens de la Révolution na Basij ifite ububasha n’ubudahangarwa mu mategeko.
Ibi byateje akarengane k’imbere (injustice structurelle), aho rubanda ikennye mu gihe abegereye ubutegetsi bagira amahirwe yihariye.
6. Iran n’akaga ko kwivanga kw’amahanga
Kubera aho Iran iherereye n’uko akarere kose gateye, gukuraho ubutegetsi bwa Ayatollah ku ngufu byasa no gufungura “boîte de Pandore”.
Ikindi kibazo gikomeye ni uko nta musimbura
ugaragara uhurirwaho n’impande zose, haba mu gihugu imbere cyangwa muri diaspora.
Izina
rikunze kuvugwa ni iry’umuhungu wa Shah, ariko benshi bibibutsa ubutegetsi bw’igitugu bwa
se. Iran imeze nk’ikirunga: kugituritsa nta wamenya aho byagarukira.
Umwanzuro rusange
Iran iri mu ihuriro rikomeye rya: théocratie imaze kurambira benshi; ikundagihugu rirakomeye; rubanda irambiwe imikorere y’ubutegetsi ariko ikunda igihugu cyayo ariko igitutu cy’amahanga kuri yo kirakabije.
Ibi byerekana ko impinduka zikenewe, ariko zikaba zagombye guturuka imbere mu gihugu, atari ku ngufu ziturutse hanze. Ibibera muri Iran ni isomo ku Isi yose: iyo idini rihindutse ingengabitekerezo ya politiki, ritakaza ubuyobozi morale; kandi igitutu cyo hanze ntikikemura ikibazo, ahubwo kirushaho kukigora.
Isomo rya Afghanistan, Irak, Libiya n’ahandi nanone ryagombye gufasha kwirinda kubihubukira.
Politiki ya Iran yubakiye ku gitekerezo cy’umwanzi uhoraho (Israël, Saudi Arabia, Occident) yayishyize mu ruziga rufunze: kwitegura intambara → ibihano → ubukene → imvururu → igenzura rikakaye → kwigunga.
Ibi bituma ubutegetsi buhora mu bwoba, nabwo bukabutera rubanda mu ihahamura ridashira, bigakumira bikomeye impinduka z’imbere n’iza politiki mpuzamahanga. Abasesenguzi benshi bemeza ko ingoma ya ba Mollah, n’ubwo itaragenda burundu, iri nibura mu ntangiriro z’amarembera yayo.
Ikitazwi ni umunsi, ariko icyerekezo kirigaragaza.


