Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje isubukurwa ry’isurwa ry’imfungwa, nyuma y’imyaka hafi ibiri bahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.
Aya makuru yatangajwe na RCS kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Gashyantare, nyuma y’ibimaze kugerwaho mu gihugu mu bijyanye no kurwanya Covid-19.
Icyemezo cyo guhagarika gusura abari muri gereza cyafashwe muri Werurwe 2020 nyuma y’iminsi mike umuntu wa mbere wanduye Covid-19 agaragaye mu Rwanda mu rwego rwo gukumira ubwandu muri gereza.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru The New Times, Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko basubukuye ibikorwa byo gusura kugira ngo abagororwa babone umwanya wo kubonana n’imiryango yabo n’inshuti nyuma y’igihe kinini.
Ati: “Ahantu hose mu gihugu, ubuzima buragenda busubira mu buryo kandi hashize hafi imyaka ibiri kuva bihagaritswe bityo iki kikaba ari igihe gikwiye cyo kongera kubona iminsi yo gusurwa”.
Yongeyeho ko iyi nayo ari imwe mu nshingano za RCS zo kureka imfungwa zikagera ku miryango yabo ndetse n’abandi bantu bemerewe kubasura ku mugaragaro.
Nk’uko byatangajwe, ngo gusura bizatangira mu cyumweru kimwe kandi mu bisabwa harimo kuba gereza ndetse n’umushyitsi wayo barikingije Covid-19.
Ati “Abantu bagomba gusaba gusura iminsi ibiri mbere y’igihe giteganijwe binyuze kuri email ya gereza cyangwa nimero ya terefone buri wa gatatu mu masaha y’akazi.”
Abashyitsi baremewe buri cyumweru kuwa Gatanu guhera saa mbiri kugeza saa kumi z’umugoroba kandi umuntu umwe gusa niwe wemerewe ku munsi gusura umugororwa.
Na none, abashyitsi bazasabwa kwerekana ibizamini by’uko batanduye Covid.
Nk’uko amabwiriza mashya abiteganya, abashyitsi ntibemerewe guha amafaranga imfungwa. Bashobora kubaha amafaranga gusa binyuze muri nimero ya MoMo Pay yo muri gereza kandi mu gihe cyo gusura, imfungwa n’abashyitsi babo bazakomeza gusiga hagati yabo intera ya metero ebyiri.


