Gutera Ukraine biracyashoboka kandi bizagira ingaruka mbi ku bantu cyane-Biden

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine “kiracyashoboka cyane”, kandi ingaruka zacyo ku bantu zaba “mbi cyane”.

Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo mu gihugu, yavuze ko Amerika yiteguye gusubiza bya nyabyo ku gikorwa nk’icyo.

Biden yavuze ko Uburusiya bwashyize abasirikare 150,000 babwo ku mupaka na Ukraine.

Ku byo kuba Uburusiya bwatangiye gukura bamwe mu basirikare babwo hafi na Ukraine, Biden yavuze ngo ” Byaba ari byiza, ariko ntabwo turabigenzura. Ntabwo turagenzura niba hari abasirikare b’Uburusiya basubiye mu bigo byabo. Mu by’ukuri, abasesenguzi bacu bavuga ko ahubwo bakiri cyane mu birindiro biteye inkeke.”

Ijambo rya Biden ryaje hashize amasaha Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya avuze ko impungenge z’umutekano wa Moscow zigomba gusubizwa kandi zigafatwa nk’ikintu gikomeye.

Igihe cyose Putin yahakanye ko afite umugambi wo gutera Ukraine, ko Uburusiya budashaka indi ntambara Iburayi. Ariko kuva mu Gushyingo, hari umwuka w’intambara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *