Guverinoma ya Malawi yahakanye ibyo gusurwa na Perezida Kagame

Guverinoma ya Repubulika ya Malawi kuri uyu wa 23 Nyakanga 2020, yahakanye iby’uruzinduko byavugwaga ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azagirira muri iki gihugu ari kumwe n’umufasha we, Jeannette Kagame.

Ibitangazamakuru byo muri Malawi nka Nyasa Times byari byatangaje ko Perezida Kagame na Jeannette Kagame bazasura Malawi tariki ya 11 Kanama 2020, bakirirwe mu biro bya Perezida mushya, Dr. Lazarus Chakwera biherereye mu murwa mukuru, Lilongwe.

Itangazo rya Guverinoma ya Malawi ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rivuga ko ibyatangajwe atari ukuri, ndetse nta ruzinduko Dr. Chakwera n’umufasha we bazagirira mu bihugu nka Namibia, Qatar, u Budage na Kenya.

Yibukije abaturage ko n’ingendo nk’izi ibijyanye nk’izi bitegurwa binyuze mu nzira ya demukarasi, hanyuma bikamenyeshwa abaturage. Ikindi kandi, ngo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ni yo ibitangaza.

Abaturage barasabwa gushishoza mu gihe babonye amakuru nk’aya, bamenyeshwa ko yagira ingaruka kuri dipolomasi ya Malawi.

Aya makuru yasakaye nyuma y’aho Perezida Chakwera aherutse gutangaza ko yifuza guhura na Perezida Kagame, bakagirana ibiganiro. Yagaragaje ko ari umuntu afatiraho urugero mu kongera kubaka igihugu, kigatera imbere mu bukungu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *