Guverinoma ya Malta yageneye Namibia toni zirenga 460 z’ibijumba

Igihugu cya Malta cyageneye Namibia toni 468 z’ibijumba nk’inkunga yo gufasha abarenga ibihumbi 500 bo muri kiriya gihugu cy’Afurika y’Amajyepfo bugarijwe n’amapfa.

Amakuru y’iyi nkunga igenewe abanya Namibia yemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Malta, yahamagariye abacuruzi bo muri icyo gihugu gushaka toni 500 z’ibijumba.

Mu itangazo iyo Minisiteri yasohoye, yavuze ko “Mu buryo bwo gutabarana, iki gikorwa cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Uburayi, gishyigikiwe na Minisiteri y’Ubuhinzi, Uburobyi n’Uburenganzira bw’inyamaswa n’Ubucuruzi ya Malta, kirimo gukorwa binyuze mu kigega gishinzwe gutera inkunga iterambere ry’amahanga.”

Itangazo rikomeza rigira riti: “Iki gikorwa cyo gufasha Namibia yahuye n’amapfa akomeye yatewe n’ikwirakwira rya Covid-19, biteganijwe ko kizafasha abantu bagera ku gice cya miliyoni.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Malta, Evarist Bartolo, yavuze kandi ko uretse gutabara abanya Namibia bugarijwe n’amapfa, iriya nkunga y’ibijumba ari n’intambwe yo kongerera ingufu umubano wa Malta na Namibia ushobora kuzabyara ubundi bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru Malta Today cyavuze ko nyuma y’uko Leta itanze isoko ry’ibijumba, abantu batatu bahise baboneka batanga toni 468. Ibijumba byejejwe n’abahinzi bo muri Malta ni byo Leta y’iki gihugu yashakaga.

Amakuru avuga ko Leta ya Malta yemeye kugura ibyo bijumba abarirwa mu bihumbi 140 by’ama-Euro (140,000,000Rwf), 75% byayo akaba agomba guhabwa abahinzi batanze ibijumba.

Biteganyijwe ko Malta izoherereza Namibia ibyo bijumba ku wa mbere w’icyumweru gitaha, gusa bikazatinda mu nzira kuko bizagera muri Namibia mu cyumweru cya nyuma cya Kanama, bijyanye n’uko bizanyuzwa mu nyanja.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *