govasnyxsaasjgi-4615861716980548-9788241718007953-3076951733734493

Habimana watanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu agiye kumurika Alubumu ya gatatu

Umuraperi Habimana Thomas, washakaga kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye muri Nyakanga 2024, agiye kumurika alubumu ya gatatu yise “Ubuyobe” ikangurira urubyiruko kwirinda ibibashyira kure y’umugisha.

Ni alubumu azamurika ariko bagakora ibitaramo bizenguruka u Rwanda bayimenyekanisha aho kuwa 04 mutarama 2025, bazakorera mu karere ka Rubavu, tariki 18 mutarama mu akarere ka Musanze, tariki 01 gashyantare mu karere ka Muhanga aho tariki 15 gashyantare bazataramira mu mujyi wa Kigali.

Habimana akomeza avuga ko alubumu ye ikubiyeho indirimbo zibutsa zinakebura urubyiruko, mu kwirinda ibikorwa bibi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ubuzima bw’umuhanzi n’inganzo ku buryo ntaho iyi alubumu ihuriye n’inzira ya politiki, kuko natanze kandidature nyigeze kure nyikoraho, ndifuza ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko arizo mbaraga, ejo hazaza n’amizero y’igihugu bakirinda ibikorwa bibi byo ku mbuga nkoranyambaga.”

Akomeza avuga ko nka mwarimu yandika ashingiye ku buzima butegura urubyiruko nk’umusanzu we.

Mu matora aheruka Thomas yatanze kandidatire ku mwanya wa perezida

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri tariki 17 ukuboza 2024 Habimana Thomas, yagaragaje ko yahuje imbaraga na mugenzi we Fica Magic nawe uzamurika alubumu “Umugisha.”

Ati “Twahisemo guhuza imbaraga na mugenzi wanjye Fica, ngo dutegure inzira izorohera abahanzi batugwa mu ntege.”

Bamwe mu bahanzi b’amazina akomeye bazitabira imurikwa ry’iyi alubumu barimo Fizzo Mason yavuze ko yaje kubashyigikira kuko aba bahanzi bashoboye kandi bafite icyerekezo.

Mu bandi bahanzi bazagaragara muri murika ry’iyi alubumu harimo “Racine, The same Abiru, Giso G, Joskid, Isha Mubaya, Maki the Rex, imiziki bakazayivangirwa n’aba Dj barimo kabuhariwe Selekta Dady….”

 

Inkuru ya NSHIMIYIMANA Eric

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *