Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri bigiye gushira ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali na moto zitwara abagenzi bikomorewe, igiye gukora isuzuma mu bice bitandukanye by’igihugu, ibizavamo bizagenderwaho hafatwa izindi ngamba nshya.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 2 Kamena 2020 yemeje ko ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, na moto zitwara abagenzi byongera gukora uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu, na nyuma y’imibare myinshi y’ubwandu bushya imaze iminsi igaragara mu karere ka Rusizi no ku mupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe.
Mu kiganiro Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin yaraye agiranye na RBA yavuze ko guhera kuri uyu wa 15 Kamena hagiye gutangira gufatwa ibipimo byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali kuko ariho mu ihuriro ry’intara zose, nyuma hakazafatwa izindi ngamba hagendewe ku bisubizo byabonetse.
Ibi bisobanura ko hari impungenge z’uko hashobora gushyirwaho izindi ngamba zirimo na gahunda ya Guma mu rugo mugihe byagaragara ko virusi yaba yararenze Rusizi na Rusumo ikagera mu bindi bice by’igihugu.
Yagize Ati ”Rusizi na Kirehe nitwo turere twibasiwe cyane nyuma y’uko hafunguwe ibikorwa bimwe na bimwe, gusa siho honyine hagaragara iyi ndwara kuko no mu Mujyi wa Kigali hagaragaye abantu bane mu cyumweru gishize.”
Dr. Nsanzimana yavuze kandi ko ubu bwandu bwagaragaye muri Kigali bufite aho buhuriye na Rusizi kuko hari umumotari waturutseyo anyuze mu karere ka Nyamasheke, akaba yarashyizwe mu kato n’abahuye nawe bose.
Yakomeje asaba abaturarwanda kudakuka umutima kuko abanduye bose bari kwitabwaho kandi hagashakwa n’abahuye nabo bagashyirwa mu kato, ahubwo bagakomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda iki cyorezo.
Kuva ingendo za moto n’izihuza intara zakomorerwa nibwo hatangiye kugaragara umubare munini w’abanduye iki cyorezo kurusha indi minsi yose kuva umurwayi wa mbere yagaragara mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020. Kuri iki Cyumweru hagaragaye abarwayi 41 mu gihe ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe hari habonetse abarwayi 31.
Mu bashinjwa kwica amabwiriza harimo abamotari banga kugura umuti wica udukoko ahubwo bagafata amacupa yawo bagashyiramo amazi, kimwe n’abantu bambara udupfukamunwa nabi abandi bakatwambara bacunganwa n’inzego z’umutekano.


