Hahishuwe uruhare rukomeye rwa CIA mu rupfu rwa Patrice Lumumba

Umunyamerika w’umunyabigwi mu nkuru zicukumbuye, Stuart Reid, yahishuye uruhare rw’urwego rw’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, CIA, mu rupfu rwa Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo icyitwa ‘Congo’.

Reid mu bucukumbuzi yise ‘The Lumumba Plot’ mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Laurent Correau kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, yasobanuye ko u Bubiligi bwashoboraga kwikiza Lumumba ariko ko mu gihe cye USA yari ifite imbaraga kumurusha.

Yasobanuye ko CIA yashishikarije Mobutu Sese Seko witwaga ‘Joseph’ gufata ubutegetsi, kandi yanamusezeranyije gukwiza icengezamatwara ryagombaga gutuma bimworohera kwivugana Lubumba.

Amateka agaragaza ko hari Abanyamerika bari babanye neza na Lumumba ariko umubano waje kuzamba nyuma yo gusaba Ubumwe bw’Abasoviyete ubufasha mu bya gisirikare. Byageze tariki Larry Davlin wari uyoboye ishami rya CIA muri Congo abimenyesha ubutegetsi bwa USA tariki ya 18 Kanama 1960, Dwight David Eisenhower wayoboraga iki gihugu ategeka ko habaho kumwikiza.

Ngo ubwa mbere, hari umugambi wo kurogera Lumumba mu muti w’amenyo cyangwa ibiryo, kandi umukozi wa CIA yohereje uburozi muri Congo, ikibazo kiba ko uyu munyapolitiki yari afungiwe iwe mu rugo, bityo bikaba bitarashobotse ko Abanyamerika bahamusanga.

Reid yasobanuye ko Devlin wa CIA yatanze igitekerezo cy’uburyo bundi bwakwifashishwa mu kwica Lumumba, burimo kumurashisha imbunda ifite imbaraga, gusa ngo ntabwo byahise bikunda.

Correau yibukije Reid ko Lumumba yavanwe muri Thysville aho yari afungiwe, akajyanwa muri Bakwanga muri Mbuji-Ma௠na Elisabethville muri Katanga, amushushanyiriza uburyo bwashobokaga ko yari inzira ye igana ku rupfu, cyane ko iyi mijyi yose yari yiganjemo abantu bamwangaga. Kandi ngo ibyo Devlin yarabibonaga, ntiyagira icyo akora.

Reid yasubije Correau ko guceceka kwa Devlin kwari gusobanuye ko yemeye ko Lumumba yicwa. Ati: “Ibyo byafashwe ngo gutanga uburenganzira. Mobutu n’abari bagize guverinoma muri Léopoldville bavuganaga bihoraho na Larry Devlin, bakamugisha inama bihoraho. Yari abafiteho ijambo rikomeye.”

Yakomeje ati: “Ubuyobozi bwamubwiye ko bugiye kujyana Lumumba ahantu yagombaga gupfira. Kutabwira Mobutu n’abantu be ngo barinde Lumumba, Devlin yashimangiye iherezo rya Minisitiri w’Intebe. Lumumba yajyanwe muri Katanga maze araswa nyuma y’akanya gato ahageze.”

Lumumba yiciwe i Lubumbashi muri Katanga tariki ya 17 Mutarama 1961.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *