Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri umaze igihe avugwa mu kipe ya Rayon Sports, yatangaje ko mu biganiro yagiranye na yo yari ibyo bumvikanye bikamunyura ku buryo nta gihindutse ashobora kuyerekezamo.
Uyu rutahizamu ukinira ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Emirates yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, amaze amezi arenga abiri avugwa mu kipe ya Rayon Sports, gusa gushyira umukono ku masezerano byaranze.
Mu minsi ishize by’umwihariko byari byitezwe ko uyu musore ukomoka i Rubavu ashyira umukono ku masezerano, gusa gahunda iza gupfa ku munsi wari wumvikanweho bitewe nuko yasabye ikipe kumuha iminsi yo gutekereza ku byo bari bumvikanye.
Mu kiganiro Hakizimana Muhadjiri yagiranye na RBA, yavuze ko nta gihindutse ashobora kwerekeza muri Rayon Sports, gusa anemera ko hari n’andi makipe yo hanze y’igihugu ari kumuganiriza.
Yagize ati: “Rayon Sports twaravuganye hari n’ibyo Twumvikanye, ariko habayeho ko nari maze iminsi ntameze neza urabona ni bwo nari nakiva mu Kato, nabasabye kumpa ikindi gihe nkabonana n’umuryango wanjye, ariko urebye nta gihindutse bishobora gukunda. Gusa kugeza izi saha ntabwo ndasinyira Rayon Sports.”
Hakizimana Muhadjiri yavuze ko kuri ubu agitegereje ko Rayon Sports imuhamagara bakongera kuvugana, gusa akaba yemera ko ibyo yemeranyije n’ubuyobozi bwayo byamunyuze.
Ati: “Ntabwo nabibagereranyiriza [Igihe ibye na Rayon Sports bizarangirira] ngo mvuge ngo bizarangira ryari kuko ntabwo ndi Imana, nta n’ubwo nabyinjiramo cyane, gusa icyo nzi ni uko ibyo twavuganye byanyuze. Byaranyuze, twarabivuganye tubiganiraho, turabyumvikana, ntegereje ko na bo barangiza gahunda zabo kuko nanjye izanjye nsa nk’uwari uri kuzirangiza. Bazongera bakamvugisha nta kibazo.”
Amagambo ya Muhadjiri ashimangira ko hejuru ya 90% agomba gukinira Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino, na cyane ko Munyakazi Sadate uyobora iyo kipe aherutse gutangaza ko Muhadjiri ari umukinnyi mwiza ikipe ayobora yakwifuza bityo ko nta gihindutse agomba gukinira ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.


