Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye Ishimwe Claude ‘Cyucyuri’ nk’umusifuzi ugomba kuyobora umukino wa shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports igomba guhuriramo na APR FC.
Uyu mukino utegerejwe na benshi uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022. Rayon Sports ni yo izaba yawakiriye.
Ishimwe Claude ni we uzaba ari umusifuzi wo hagati mu kibuga, akazaba yungirijwe na Ishimwe Didier uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande na Bamporiki Didier uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande.
Umusifuzi wa kane w’uyu mukino azaba ari Ruzindana Nsoro.
FERWAFA yashinze aba basifuzi uko ari bane guca urubanza rwa Rayon Sports na APR FC, mu gihe Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports yaherukaga gusaba FERWAFA gushyiraho abasifuzi b’abanyamwuga.
Ati: “Ngize Imana Perezida w’ishyirahamwe ari hano, icyo namusaba, twagiye tubona ibidakorwa, ni abantu ku giti cyabo ntabwo ari ishyirahamwe riba ryabatumye, bazaduhe abasifuzi beza ubundi dukine. Mwese muzaze kudufana.”
Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ibi mu gihe mu minsi ishize, iyi kipe yandikiye FERWAFA isaba ko abasifuzi batatu; Twagirumukiza Abdulkarim, Mugabo Said na Karangwa Justin batazongera kuyisifurira kubera uburyo bitwara ku mikino yayo.


