Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022 azatangazwa ku wa Kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’ amanywa.
Ni ubutumwa NESA yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 12 Ukuboza, ibugenera abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’ abafatanyabikorwa bayo mu burezi. Ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe hagati ya tariki 26 Nyakanga – 5 Kanama 2022. Mu mashuri y’inderabarezi (TTC), ibizamini byakozwe kuva kuri 26 Nyakanga – 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n’ubumenyingiro byakozwe kuva kuwa 26 Nyakanga – 5 Kanama 2022. Mu mwaka w’amashuri 2021/2022, mu mwaka wa Gatandatu usoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange abiyandikishije gukora ikizamini ni 47,579, aho bagabanyutseho 3.2%, ugereranyije n’umwaka w’amashuri 2020/2021. Mu myuga n’ubumenyi ngiro hakoze abanyeshuri 21,338 bagabanyutseho 5.9%, mu gihe mu mashuri y’inderabarezi ari abanyeshuri 2906, bagabanyutseho 2.1% ugereranyije n’umwaka wabanje. Muri rusange, umwaka w’amashuri 2021/2022 usize abanyeshuri 429.151 basoje ibyiciro bitandukanye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bagiye gukora ibizamini bya Leta. Abasoza amashuri abanza bakoze ikizamini kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022.


