Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza, biravugwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Seif al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Colonel Mouammar Kadhafi wahoze ari Perezida wa Libye.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Seif yiciwe mu mujyi wa Zintan, mbere yo gushyingurwa mu mujyi wa Bani Walid ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026.
Kugeza ubu ntiharamenyekana abishe barashe uriya mugabo wari ufite imyaka 53 y’amavuko.
Ishyaka rye rivuga ko “abagabo bane bari bipfutse amasura” ari bo bamwishe “mu buryo bw’ubugwari”, ryungamo ko mbere yo kwicwa yabanje kugerageza kwirwanaho.
Umunyamakuru w’Umwongereza, Afshin Rattansi, yavuze ko ibihugu by’u Bwongereza n’u Bufaransa bikekwaho kuba ari byo biri inyuma y’urupfu rwa Islam Khadafi, kuko byamubonaga nk’ushobora kunga abanya-Libye nyuma y’imyaka 15 yarashenywe na OTAN.
Ati: “Amasoko yacu ku butaka muri Libye yatubwiye ko bakeka ko ubutasi bw’u Bwongereza bwifashishije imitwe yaho mu kwica umugabo wafatwaga nk’ushobora kunga Libye, nyuma y’imyaka 15 OTAN irashe Libye ikayigira igihugu byananiye mu gikorwa cyayo cyo kwica Mouammar Khadafi.”
Afshin kandi yavuze ko u Bufaransa na bwo bushobora kuba bubiri inyuma, ati: “Tunazi ko u Bufaransa bufite inyungu zikomeye muri Libye. Dushingiye ku nyandiko za Wikileaks, tuzi ko mu mwaka wa 2011 u Bufaransa bwifuzaga “kugira uruhare runini mu musaruro wa peteroli ya Libye”, kandi [uwahoze ari Perezida Nicolas] Sarkozy yari ari mu biganiro by’uko u Bufaransa bwagenerwa 35% by’umusaruro wa peteroli ya Libye.”
Uyu munyamakuru avuga ko Seif al-Islam yafatwaga na benshi nk’ushobora gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Libye, nyuma y’imyaka myinshi kiriya gihugu cyugarijwe n’umutekano muke.
Kuri ubu ubutasi bw’u Burusiya (SVR) bwo buvuga ko uriya muhungu wa Khadafi yishwe, mu gihe u Bufaransa bwarimo butegura za coup d’état muri Afurika, mu rwego rwo kwihimura ku bategetsi banze gukorera mu kwaha kwabwo.
Raporo ya SVR ivuga ko Perezida Emmanuel Macron ashobora kuba yarafatiye urugero kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo guhirika ku butegetsi Nicolas Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela.


