Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye witwa Izabayo William yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu tariki ya 30 Werurwe 2020 akurikiranweho gusambanya abakobwa babiri b’abavandimwe; umwe w’imyaka 17 n’undi w’imyaka 20 y’amavuko [nk’uko byatangiye bivugwa], gusa amakuru yo kuri uyu wa 1 Mata avuga ko habayemo kubeshyerwa no guharabikwa.
Izabayo ni umusore w’imyaka 29 y’amavuko abarizwa mu mudugudu w’Agasengasenge mu kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye.Ubusanzwe akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda.
Umuyobozi utashatse ko tumutangariza amazina yatubwiye ko mu buhamya uyu mukobwa mukuru witwa Lydia Najjuko yatanze, yavuze ko barebaga filime mu icumbi rya Izabayo, musaza wabo araza arabafungirana, ahamagara polisi maze imuta muri yombi.
Lydia yanditse avuga ko Izabayo arengana
Uyu mukobwa mu ibaruwa yo ku wa 1 Mata yandikiye Umushinjacyaha Mukuru, asaba ko yarenganurwa ku cyo yise ‘iharabikwa’ ryo kuvuga ko yasabambanyijwe, rishobora no kumugiraho ingaruka, akirukanwa ku ishuri yigaho.
Ntabwo Lydia yemera ko yasambanyijwe ndetse avuga ko Izabayo yarenganye, kuko yabeshyewe na musaza we witwa Daniel. Ati: “…musaza wanjye yadusanze mu nzu kwa Izabayo William turimo kureba film n’umujinya mwinshi afunga inzu, ahita ahamagara police.”
Polisi yarahageze, yambika Izabayo amapingu maze bose uko ari batatu bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB. Murumuna wa Lydia baramupimye kugira ngo barebe niba yahohotewe. Ibaruwa ya Lydia igaragaza ko dosiye ya Izabayo ikiri mu ipererereza.
Kaminuza y’u Rwanda babivugaho iki?
Hari amakuru yasakaye avuga ko Izabayo William yaba yarekuwe nyuma yo kubura ibimenyetso bimuhama. Twahamagaye ushinzwe inozamubano (Public Relation) Kaminuza y’u Rwanda, Murangwa Darrius kugira ngo tumenye niba aya makuru ari impamo, atubwira ko aheruka Izabayo agifunzwe.
Twabajije umwe mu bahagarariye abanyeshuri mu i
Ishami rya Huye, avuga ko nta makuru afite ku ifungurwa ry’uyu munyeshuri, adusezeranya kuyashaka, akayaduha mu gihe araba yamaze kuyabona.
Hari icyo RIB yabivuzeho
Kuri uyu wa 1 Mata 2020, ku murongo wa telefone n’umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza twamubajije amakuru ku ifungurwa rya Izabayo, atubwira ko aheruka afunzwe. Yatubwiye ko agiye kubaza, akatubwira kuri yo gusa kugeza ubu ntabwo araduha igisubizo.
Ku makuru avuga ko Izabayo akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri, uyu muvugizi yavuze ko atari ukuri, ahubwo akurikiranweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure.


