Hari abandi bafunzwe, mu ‘bashinjuraga’ ukurikiranweho uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne

Gereza ya Gisenyi ifungiwemo abagabo batatu n’umugore umwe bakurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano kigaragaza ko Nsabimana Ildephonse ukekwaho uruhare mu rupfu rw’ababyeyi ba Uwacu Julienne ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, ari umwere.

Nsabimana uzwi nka Ntabarifasha yatawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari avuye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo. Icyo gihe bamwe mu bari bagize Inyangamugayo z’urukiko Gacaca rwa Mugongo C mu cyahoze ari Mutura (mu karere ka Rubavu), batangiye kubwira itangazamakuru ko bamugize umwere.

Gusa, urwego rw’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zashidikanyije kuri kopi y’iki cyemezo cy’urukiko Gacaca, biba ngombwa ko kijyanwa muri laboratwari y’igihugu kugira ngo isuzume umwimerere wacyo, biza kugaragara ko cyahimbwe.

Bikimara kugaragara ko iki cyemezo cyahimbwe, ku ikubitiro tariki ya 22 Nyakanga hatawe muri yombi mushiki wa Nsabimana, Nzitukuze Pascasie, wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Micinyiro mu murenge wa Nyakiriba kuva mu 2013 kugeza mu 2017. Ubugenzacyaha bwasobanuye ko ari we watanze iki cyemezo.

Urwego rw’ubugenzacyaha rwasobanuye ko Nzitukuze yifashishije umwanya w’ubuyobozi yari afite kugira ngo abone icyemezo “gihimbano” cyerekana ko musaza we ari umwere. Yabanje gufungirwa muri kasho ya Gisenyi.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko mu minsi ishize abagabo batatu na bo babwiye itangazamakuru ko Nsabimana yagizwe umwere na bo batawe muri yombi. Bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 51 na 65, bose bakaba bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’iki cyemezo byemejwe ko cyahimbwe.

Nzitukuze n’aba bagabo batatu baherutse kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ndetse rwamaze kwanzura ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bakiburana.

Uwacu we, n’ubwo atavugaga kuri iyi dosiye, muri Kamena 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko mu karere ka Gisagara, yarusobanuriye ko ubukana bwa jenoside yakorewe Abatutsi bwageze aho n’abo mu muryango umwe bicana, atanga urugero rw’uko babyeyi be bishwe bigizwemo uruhare n’abo kwa se. Ati: “Papa yishwe kubera ko ngo yashatse Umututsikazi. Bamwe mu bagize uruhare mu kuzana abishi b’ababyeyi banjye hariho n’abavukana ku ruhande rumwe na Papa.”

Iyi dosiye yatumye inzego z’ubutabera zihamagaza abantu benshi mu gihe zakoraga iperereza. Mu bavugaga ko Nsabimana ari umwere, hari abavuze ko batawe muri yombi, nyuma bakarekurwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *