Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC

Hari abandikirwa imiti y’uburwayi bwo mu mutwe nta nyandiko zihamya ko babufite

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) babajije Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) impamvu hari abantu amavuriro yandikira imiti y’uburwayi bwo mu mutwe kandi nta nyandiko zihamya ko babufite.

Iki kibazo PAC yakibajije abayobozi bari bahagarariye iyi Minisiteri ubwo kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 babazwaga ku mikoreshereze mibi y’umutungo n’imari muri uru rwego, yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo bya Leta y’umwaka w’2022/2023.

Bikurikire byose mu buryo bw’amashusho hano

Depite Murara Jean Damascène yagaragaje impungenge z’uko hari ababa barandikiye iyi miti badafite ubu burwayi. Ati: “Ikibazo cya gatanu cyagaragaye ni ukwandikira abarwayi imiti y’indwara zo mu mutwe, nta nyandiko zihari zihamya ubwo burwayi. Iki cyo kirakomeye. Nta nyandiko zihari zigaragaza ibimenyetso n’isuzuma ryabwo. Umuntu akibaza rero impamvu ibi byagiye bigaragara. Ingaruka ni uko abarwayi bashobora guhabwa imiti idahuye n’uburwayi bwo mu mutwe.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Bigirimana Noà«lla yasubije ati: “Gaps mu bijyanye no kwandika cyangwa se gutanga imiti nta nyandiko zigaragara, mu by’ukuri hano ni hamwe mu ho dufite weakness ariko ikiri gukorwa ni uko kwandikirwa imiti biri kuba bimwe mu byo twibandaho cyane. Icyo twitaho ni ugukomeza gutraininga abakozi bajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

Yasobanuye iki kibazo giterwa n’umubare w’abarwayi uba wabaye munini. Ati: “Hari kenshi ugera muri serivisi, akakubwira ko yakiriye abantu benshi, atabonye umwanya wo kwandika, ariko tubishyiramo ingufu, kurecordinga iyo prescription ni kimwe mu biriho birakorwa kuri iyi point.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagize ati: “Ariko hari impungenge twagize. Iyo hatabayeho iyo prescription nk’uko ubivuga, guha umuntu umuti no kuba uhuza n’uburwayi afite, kwizera ko bizamugira umumaro ariko no kuzamukurikirana, mwakivugaho iki?”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yasubije ko ari “Ikibazo ubundi kidakwiye ariko turabikurikirana. Kuko mu ihame ry’ubuvuzi file y’umurwayi ni ingenzi. Uko umuntu wamukozeho none si we ejo ugomba kumukoraho kandi n’umusimbuye, hari ibintu byari byanditse muri ya file. Za ntege nkeye zo kutandika byose wamukoreye, ibyo wamusanganye nk’ibimenyetso, bibangamira koko serivisi ashobora guhabwa, iyo ubutaha aje, ntabe ari wowe ahasanga.”

Iyakaremye yavuze ko umwihariko w’abafite uburwayi bwo mu mutwe ari uko bamarana igihe kinini n’abaganga, yizeza ko n’ubwo ibimenyetso bitagaragazwa mu nyandiko zihabwa abarwayi, mu bubiko bw’amakuru bw’ivuriro biba birimo. Yijeje ko abaganga batangiye guhugurwa, kugira ngo bajye babyandika byose, gusa ngo ntibirakemuka neza bitewe n’umubare muke w’abaganga.

Abayobozi bo muri Minisiteri y'Ubuzima na RBC
Abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima na RBC

Abadepite bagize PAC ubwo babazaga MINISANTE NA RBC ku bibazo byagaragaye mu rwego rw'ubuvuzi
Abadepite bagize PAC ubwo babazaga MINISANTE NA RBC ku bibazo byagaragaye mu rwego rw’ubuvuzi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *