Hari abanyamakuru bijujutira gutumizwa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Hari amakuru avuga ko hari abanyamakuru bamwe batumijwe na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, benshi biganjemo abakorera kuri YouTube ngo bagire ibyo baganirizwa, bamwe bakaba bavuga ko batabyishimiye.

Mu biganiro isanzwe igirana n’abanyamakuru mu bihe bitandukanye, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda itumira abanyamakuru igamije gukora icyo yita “icukumbura ryimbitse ku byo ivuga ko bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bikorwa mu bitangazwa mu itangazamakuru.”

Umunyamakuru batumiye bamumenyesha ko agomba kuganira n’itsinda ry’abagize Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bashinzwe icukumbura ryimbitse ku bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bitambuka mu itangazamakuru nk’uko bigaragara mu butumire bwa bamwe.

Mu butumire bwa bamwe Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yabonye, bagombaga kwitabira kuwa Gatatu w’iki cyumweru. Kopi z’ubutumire bw’abahagarariye ibitangazamakuru batumiwe zigaragaza ko bagombaga kuganira na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ku masaha atandukanye.

Hari amakuru ko muri abo banyamakuru harimo abahawe ubutumire muri ibi biganiro ku nshuro ya kabiri. Muri abo harimo Agnes Uwimana Nkusi uhagarariye Umurabyo TV ikorera kuri Youtube.

Avuga ko mu “biganiro yagiranye na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’abandi bayobozi ba leta atabyishimiye.”

Uwimana asobanura ko icyari kigambiriwe kwari ukumuha amabwiriza y’uburyo bifuza akoramo akazi ke kuko kuri bo akora ibiganiro bitanya abanyarwanda aho kubunga.

Umuyobozi w’Umurabyo TV akavuga ko yisanze imbere y’itsinda ryari rigamije kumutera ubwoba rimwumvisha ko nadahindura imikorere ashobora kuzsanga ahandi hantu habi.

Kuri iyi nshuro ubwo bari batumiye abandi banyamakuru na Agnes Uwimana yari yongeye gutumirwa ariko yatsembye ko atazabasubira mu maso.

Dieudonne Niyonsenga, umuyobozi wa Ishema TV yavuze ko babujijwe kugira aho batangaza ibiganiro bagiranye na Komisiyo ariko we ntiyemeranya nayo.

Yemeza ko yamaze amasaha agera muri abiri ari imbere y’itsinda rya Komisiyo kugera n’aho bamubwiye ko “niba yumva atumva inama bamugira yahaguruka agataha. Yemeza ko abona ikigenderewe muri ibi biganiro kitari cyiza.”

Niyonsenga yavuze ko babujijwe kugira aho batangaza ibiganiro bagiranye na Komisiyo ariko we ntiyemeranya nayo.

Yemeza ko yamaze amasaha agera muri abiri ari imbere y’itsinda rya Komisiyo kugera n’aho bamubwiye ko niba yumva atumva inama bamugira yahaguruka agataha. Yemeza ko abona ikigenderewe muri ibi biganiro kitari cyiza.

Bamwe mu bigeze kwitaba Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge bavuze ko bo batatewe ubwoba.

Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bemeza ko mu buryo buziguye n’ubutaziguye Komisiyo ishaka kubaha amabwiriza y’uburyo bagombye gukora akazi kabo.
bavuze ko bo batatewe ubwoba.

Fidel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi komisiyo yoherereje Ijwi ry’Amerika ku rubuga rwa WhatsApp nyuma yo kutitaba telefone ye ngendanwa bweemeza amakuru yo guhamagaza abanyamakuru mu icukumbura ku bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Gusa yavuze ko itegeko ritabemerera gutambutsa mu itangazamakuru ibyo baganira n’abo banyamakuru.

Emmanuel Mugisha, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda RMC, avuga ko agomba kubanza kuvugana na komisiyo na bamwe mu banyamakuru bahuye na bo kugira ngo amenye ibyo baganiriye, abone kugira icyo atangaza kuri iyi ngingo.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge iravugwa muri ibyo mu gihe mu Rwanda hasanzwe hari inzego z’abanyamakuru zifite mu nshingano kugenzura ibyo batangaza mu bwisanzure n’amahame abagenga mu mwuga wabo w’itangazamakuru. Haribazwa impamvu ibyo nabyo yabijemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *