Umuhanzi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie azataramira Abarundi ku musozo w’irushanwa rya PRIMUSIC 2023 uzabera kuri sitade Ingoma mu ntara ya Gitega tariki ya 30 Nyakanga 2023.
Amakuru ahwihwiswa mu Burundi aravuga ko urwengero rw’ibinyobwa rwo muri iki gihugu rusanzwe rutegura iri rushanwa rwemereye Melodie kumwishyura amadolari angana n’amafaranga y’u Burundi miliyoni 200.
Bivugwa ko BRARUDI yegereye Melodie nyuma yo kunaniranwa n’abahanzi babiri b’u Burundi, Big Fizzo na Sat B yashakaga guha amafaranga y’u Burundi miliyoni 60 gusa (miliyoni 30 kuri buri umwe).
Byatumye umunyamakuru Edisson Ndayahoze yibasira uru rwengero rw’u Burundi, agira ati: “Aya makuru kuri njye ni mabi “Kubika”. Birababaje kubona muhaza abana b’ikindi gihugu, ab’iwacu bari kwicira isazi mu jisho. BRARUDI Imana irababona!!!”
Uwitwa Haramahoro Calmy yavuze ko mu rwego rwo kwigumura uru rwengero, Abarundi bakwiye kwanga kwitabira iki gitaramo. Ati: “Solution ni iyo kwanga kujya muri iyo concert, hanyuma BRARUDI igahomba. Nibamuzana, tugakomeza kujyayo, bazakomeza kumuzana nyine.”
Uwiyise Alliance Alli Lili we yagaragaje ko ikiraka Melodie yahawe na BRARUDI cyaba gifitanye isano n’amasezerano afite yo kwamamaza ikinyobwa cya Primus, bityo ko Abarundi badakwiye kubitindaho. Ati: “Mujye mukurikirana ibintu. Bruce Melodie asanzwe afitanye contract na BRARUDI, yamenyekanishije ikinyobwa Primus. Mukure amagambo aho rero.”
Bruce Melodie aheruka gukorera mu Burundi ibitaramo bibiri muri Nzeri 2022. Byakurikiye itabwa muri yombi rye ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, akekwaho kwambura umushoramari waho.


