
Ni ibintu bisanzwe ko umukobwa wese ugeze mu gihe cy’ubwangavu agira imihindagurikire haba ku mubiri , mu mitekerere mu gihe nta kindi kibazo cyihariye afite.
Muri iyo mihindagurikire harimo ko ajya mu mihango burikwezi.Abakobwa bamwe bagira uburibwe mbere yayo abandi bakaribwa mu gihe bayirimo, ubwo buribwe nibwo bakunze kwita dysmonerrhea mu cyongereza).
Ikinyamakuru gynsurgicalsolutions.com, cyivuga ko nibura abagera hafi 80% by’abagore baribwa mu gihe cy’imihango kandi bikaba bishoboka ko umukobwa ashobora kuribwa agitangira kuyijyamo kugeza acuze .
Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura 5% by’abagore bashobora kuribwa bikabije mu gihe cy’imihango kandi ngo bikaba bishobora kuba karande mu muryango niba wenda umubyeyi wawe yararibwa , nawe ibyago byo kuribwa bikaba byagera kuri 40%.
Abahanga bagaragaje ko kuribwa mu gihe cy’imihango bigabanije mu byiciro bibiri.
1.Kuribwa bidatewe n’indwara (Primary Dysmenorrhea)
Aha ni igihe umukobwa cyangwa umugore ashobora kuribwa mbere cyangwa no mu gihe cy’imihango bikaba biterwa n’ikinyabutabire cyitwa prostaglandins gikorerwa muri nyababyeyi utuma imikaya (muscles) ya nyababyeyi yikaya (contraction)
Bimwe mu bindi bishobora gutera kuribwa harimo, Kuba inkondo y’umura ifunganye, ku buryo amaraso asohoka bigoranye, no gusohora amaraso menshi mu gihe cy’imihango nabyo bishobora gutera uburibwe, n’ibindi byinshi tutavuze.
Kuribwa bitewe n’indwara (Secondary dysmenorrhea)
Ubu bubabare bukunze gufata abakobwa cyangwa abagore bakuze(Ikigereranyo nibura guhera ku myaka 20) kandi uko baginde bakura niko uburibwe bukunze kujyana n’imyaka.
Abahanga bagaragaza ko Ubu bubabare bushobora kandi kurangwa no kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (dyspareunia), kuva bidasanzwe ndetse n’ubugumba.
Mu ndwara zishobora gutuma uribwa mu gihe cy’imihango twavuga nka;
Endometriosis
Iyi ni indwara igaragara mu gihe tissue ubundi zikurira muri nyababyeyi zakuriye hanze yayo nko mu mirerantanga cyangwa se mu miyoborantanga. Iyi ndwara rero ikaba ishobora gutera uburibwe mu gihe cy’imihango.
-Kuziba k’imiyoboro ijyana amaraso kuri nyababyeyi (ischemia)
-Infection mu myanya myibarukiro nazo zishobora gutera uburibwe mu gihe cy’imihango
-Gutwitira hanze ya nyababyeyi
Hari n’ubundi burwayi butandukanye bubitera
Mu gihe uribwa mu buryo bukabije ushobora kugana mu ganga akagufa ushobora gukira bitewe n’n’icyateye ubwo burwayi twavuze haruguru.


