Hari abavuga ko batishoboye bafatiwe bugwate mu bitaro bya Gisenyi

Abaturage bavuga ko batishoboye bivuriza mu bitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu bafashwe bugwate kuko ngo batishyuye amafaranga serivisi bahawe.

Aba baturage bavuga ko batishyuye ubwisungane mu kwivuza kuko batabifitiye ubushobozi, kandi ngo ntibagombaga kurwarira no kurwariza iwabo mu ngo. Ibyo bituma basabwa kwishyura serivisi zose bahabwa ku kigero cy’100%, ku buryo harimo n’uwishyuzwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800.

Ntamukunzi Honorata urimo umwenda wa 800.000 Frw uturuka ku mwana we amaze amezi abiri avuriza muri ibi bitaro, yatangarije televiziyo y’igihugu ati: “Mbese ni ukuba mu bitaro, n’igihe bansezerera, ntabwo amafaranga yaba araboneka. No kurya erega biba bitugoye! Ntabwo wahera mu rugo ngo ni uko ari nta mituweli.”

Undi ni umubyeyi witwa Nizeyimana Providence, na we umaze igihe avuriza umwana we muri ibi bitaro. Aravuga ko arimo umwenda urenga 400.000 Frw. Yagize ati: “Nari nagiye kubarisha, baravuga ngo ndimo 490.000. Ubwo tuzaheramo, ntabwo twabona ago kwishyura.”

Uyu urimo ibihumbi 80 yagize ati: « Njye naraje, nzana umwana nta mituweli ngira, baramuvura, nuko ngira kubarisha barambwira ngo ndimo 80.000 nta n’igiceri cy’icumi mfite, nuko nibera mo aho ngaho. Keretse Imana nimfasha ikaba ari yo iza kunkuzamo hano, njyewe ntabwo mbizi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Dr Tuganeyezu Oreste, yatangaje ko kuva mu 2016 kugeza mu 2023, abantu 2707 ari bo batishyuye, igiteranyo cy’amafaranga atarishyuwe kikaba kibarirwa muri miliyoni 200.

Mu kwerekana ko gufata bugwate abatishyura atari wo muti, Dr Tuganeyezu yagize ati: “Ibitaro bigira uburyo bwo kwishyuza. Dufatanyije n’inzego z’ibanze na none, ayo malisite y’abo bantu bagiye batishyuye ibitaro twayashyikirije urwego rw’umurenge. Icyo dukora ni ugufatanya na bo kugera kuri wa muturage, dukamukangurira kwishyura ya facture ye kugira ngo dukomeze gutanga serivisi.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi burahamya ko abivuza ntibishyura badindiza serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *